COPEDU yatsinzwe urubanza yaregwagamo ubuhemu n’ubujura

COPEDU Ltd yatsinzwe urubanza yaburanaga na ADFINANCE LTD iyishinja gukoresha mu buryo butemewe n’amategeko porogaramu yayo yitwa ADBANKING.

Ishami rya COPEDU LTD rikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali
Ishami rya COPEDU LTD rikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali

Urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge tariki ya 20 Werurwe 2017, rwemeje ko COPEDU yibye ikoranabuhanga ryahimbwe na ADFinance Ltd kandi ikanakoresha iryo koranabuhanga mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri 2008, ADFinance Ltd yari yumvikanye na COPEDU ko babategurira ikoranabuhanga ryari gutuma imashami zose za COPEDU mu gihugu cyose zibasha guhurizwa mu ikoranuhanga rimwe, zikabasha gukorana ku buryo aho umukiriya asanze ishami rya COPEDU hose mu gihugu ahabwa serivisi.

ADFinance Ltd itangaza ko yateguye iryo koranabuhanga ikarishyikiriza COPEDU ariko COPEDU ikirengagiza kwishyura ikiguzi impande zombi zari zumvikanyeho.

Ibyo byatumye mu mwaka wa 2015 ADFinance Ltd ijyana COPEDU mu nkiko iyirega ubujura bwo kwanga kwishyura no gukomeza gukoresha iryo koranabuhanga nyuma y’igihe cyemewe.

Urukiko rwashatse inzobere mu ikoranabuhanga zikora ubusesenguzi ziza gutahura koko ko COPEDU yakoze ibyaha byo kwiba ikoranabuhanga ry’abandi ndetse no kurikoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi nibyo byatumye uru Rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwanzura ko COPEDU itsinzwe ndetse rutegeka ko COPEDU izahanishwa ibihano birimo gutanga Miliyoni 16RWf.

Abunganira ADFinance Ltd mu nkiko bavuga ko batemeye ibihano urukiko rwatanze, bavuga ko bazajurira bagasaba izindi nkiko kubaha impozamarira zingana na miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, akabakaba Miliyoni 825RWf.

Abel Nsengiyumva, umwe mu bunganira ADFinance Ltd ahamya ko ibyaha COPEDU yakoze ari ibyaha bikomeye cyane.

Agira ati “Mu bindi bihugu ntibazuyaza kubihanisha ibihano birenga miliyoni y’amadolari. Natwe rero tuzajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge kuko miliyoni 16RWf ari makeya cyane, bikaba no kugabanya uburemere bw’icyaha cyakozwe.”

Ababuranira COPEDU nabo ntibanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko, bakaba bavuze ko bazajurira nabo.

Mu mikorere y’inkiko zo mu Rwanda, nyuma yo gusoma urubanza ababuranyi baba bafite igihe kingana n’iminsi 30 ngo bajuririre imikirize y’urubanza igihe cyose batayishimiye.

COPEDU ni kimwe mu bigo by’imari mu Rwanda kibarirwa mu biciriritse, kikaba gifite abanyamuryango basaga ibihumbi 60 babarizwa hirya no hino mu Rwanda aho icyo kigo gifite amashami.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ARIKO KUKI ADFINANCE YIHUTIRA KUJYA MU BINYAMAKURU CYANE!!????? IBI BIVUZIKI UBU?? NZABA MBARIRWA

UKURI yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Gukoresha Logiciels z’abandi utaziguze ni icyaha.Sinumva ukuntu ikigo gikomeye nka COPEDU gikoresha Logiciel kitaziguze.Kwiba ni icyaha kizatuma millions z’abantu batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,kimwe n’abicanyi,abasinzi,abasambanyi,homosexuals, (1 Abakorinto 6:9,10).Tugomba gutinya imana kugirango izaduhembe kuba mu ijuru cyangwa mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13.Turamutse dukoze icyo Bible ivuga,isi yaba nziza cyane.

HITIMANA ISRAEL yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Ikigaragara hano nuko kigali today mwabogamye kuva mbere. Nakomeje gusoma ibyiyo banque nsanga musa nkaho musebya Copedu kandi twe abategarugori tuzi aho yatuvanye naho itugejeje. Kuba habayeho ubutumvikana hagati yabantu 2 ndumva ntagitangaza kirimwo. Jye nsensenguye neza mbona ahubwo uwo uburana na Copedu afite ubwoba akaba akoresha abanyamakuru mu gusebya Copedu. Murakoze

Uwera yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka