Abayobozi b’utugari baravugwaho kudindiza imanza zaciwe n’Abunzi

Inzego zitandukanye zishimira abunzi kuba bacira imanza abaturage, ariko zikanenga abayobozi b’inzego z’ibanze kutazirangiza.

Abunzi n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahuguwe na RCN mu Karere ka Nyarugenge
Abunzi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahuguwe na RCN mu Karere ka Nyarugenge

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) hamwe n’Umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera (RCN), basaba ubufatanye hagati y’abunzi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, kugira ngo imanza zaciwe zirangizwe ku gihe.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’imiyoborere (RGB) bwo mu mwaka wa 2016, buvuga ko serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze zishimwa n’abaturage ku rugero rungana na 58.9%.

Ubu bushakashatsi ariko bukavuga ko inzego z’abunzi zo zishimwa n’abaturage ku rugero rurenga 86.9%.

Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera, Mugabo Frank yashimye abunzi anenga abanyamabanga nshingwabikorwa, nyuma yo kumva uko amahugurwa RCN yari imaze umwaka iha abunzi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu karere ka Nyarugenge yagenze.

Ati “Abunzi batumye hagabanuka ibibazo bijya mu nkiko birenga 90%, ni bwo butabera abaturage bibonamo cyane, ariko tugasaba abanyamabanga nshingwabikorwa kurangiza izo manza ziba zaciwe n’abunzi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Vedaste Nsabimana, na we avuga ko bimwe mu byo abaturage babahera zero ari izo manza.

Ati “Wowe ushinzwe kurangiza imanza ntubikora bitewe no kwanga kwiteranya cyangwa se agacupa k’urwagwa bakuguriye, cyangwa udufaranga 2,000Frw baguhaye. Ibi bigomba guhagarara kuko ari na byo abaturage baduhera zeru nk’ubuyobozi”.

Nsabimana atanga Impamyabumenyio ku bahuguwe
Nsabimana atanga Impamyabumenyio ku bahuguwe

Ndayambaje Kalima Augustin, uyobora akagari ka Biryogo avuga ko icyaha ari gatozi, ariko ngo hari n’igihe yanga kurangiza urubanza iyo ikitumvikanwaho kitagaragazwa mu mwanzuro w’urubanza.

Umwunzi mu kagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere, Mukakabayiza Gloriose, avuga ko imanza mbonezamubano zirushaho kwiyongera, cyane nk’aho abagabo ngo banga abana babyaye ahandi.

Umuryango RCN uvuga ko mu mahugurwa wahaye abunzi, abanyamabanga nshingwabikorwa hamwe n’abashinzwe irangamimerere mu turere ukoreramo, usaba izo mpande zose kuzuzanya no gukorana.

Umuyobozi wa RCN mu Rwanda, Hugo Moudiki Jombwe, avuga ko gahunda y’abunzi ari intangarugero.

Ati “Iyi gahunda y’u Rwanda yo kwegereza abaturage ubutabera ni intangarugero ku isi hose, icyo dusaba abunzi n’abanyamabanga nshingwabikorwa ni imikoranire isesuye”.

Kuva mu mwaka ushize, RCN ngo yahuguye abunzi n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze barenga ibihumbi 10 mu turere twa Nyarugenge, Gicumbi, Ngororero, Burera na Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka