Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwibanze rwa Rusizi rwemeje ko abayobozi b’Ibitaro bya kibogora bafungwa iminsi 30 mu gihe bategereje iburana mu mibizi.

JPEG - 91.1 kb
Abayobozi b’Ibitaro bya Kibogora bakurikiranyweho kunyereza miliyoni zirenga 294Frw z’ibi bitaro.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwafashe iki cyemezo hashingiwe kuburemere bw’ibyaha ubushinjacyaha bwagaragaje, ku ibyaha bakurikirankweho bikomeye ku buryo baramutse barekuwe bashobora gucika ubutabera cyangwa bagahisha ibimenyetso.

Aba bayobozi uko ari batatu, Dr Damien Nsabimana umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora biherereye mu karere ka Nyamasheke, Izabiriza Beranedette umucungamutungo w’ibi bitaro na Kadogo Aimable ushinzwe imari n’ubutegetsi bose bakatiwe gufungwa byagateganyo iminsi 30.

Kuri uyu wa kae tariki 2 Kamena 2016, nibwo urukiko rwemeje ko abo bayobozi bafungwa by’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe hategerejwe iburanisha mu mizi.

Muri uru rubanza ubushinjacyaha burarega abo bantu ibyaha byo Kunyereza umutungo w’ibitaro ungana na miliyoni 294.877.134Frw, guhindura ibirango by’ibitaro bya Mibirizi no n’inyandiko mpimbano.

Dr Nsabimana n’abagenzibe batawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 11 Gicurasi 2016, nyuma y’isuzuma ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Iri genzura rigaragaza ko miliyoni zirenga 900Frw ibitaro bya Kibogora byahawe na Minisiteri y’Ubuzima na RBC zo gukoresha mu bikorwa by’ubuzima mu ntara y’iburengerazuba, zakoreshejwe nabi aho bicyekwa ko abo bayobozi barigishijemo asanga miliyoni 294Frw.

Icyo gihe ngo bakoraga uburiganya bagakoresha amahugurwa ya baringa, bakandika amazina y’abantu batitabiriye amahugurwa, bagahimba impapuro z’ubutumwa (ordre de mission).

Aba bayobozi batigeze bitabira isomwa ry’urubanza rwabo n’abunganizi babo, bemerewe kujurira mu gihe kitarenze iminsi itanu mu gihe baba batanyuzwe n’imyanzuro y’urubanza.

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbonye mwanditse kibogora na mibilizi, ukuri ni ukuhe?

sekanyambo yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka