Abakekwaho kwica Ntivuguruzwa Aimé bagejejwe imbere y’ubutabera

Abasirikare babiri bakekwaho kwica Ntivuguruzwa Aimé w’imyaka 28 y’amavuko wari utuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bagejejwe imbere y’urukiko ngo baburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

JPEG - 278.4 kb
Abasirikare babiri bakekwaho kwica Ntivuguruzwa bagejejwe imbere y’amategeko

Uru rubanza rwabereye aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Gikondo akagari ka Karugira, ruburanishwa n’urukiko rwa gisirikare, kuri uyu wa 23 Kamena 2017.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi bo muri ako gace, abavandimwe ba nyakwigendera ndetse n’abasirikare bagenzi b’abaregwa.

Ibyaha bashinjwa ni ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje ikiboko, ubugande, kurasa nta tegeko bahawe no kwangiza icy’undi, bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Gicurasi 2017.

Ku kijyanye n’ubufatanyacyaha mu kwica Ntivuguzwa, aba basirikare bireguye bavuga ko nyakwigendera yaje, afata umwe muri bo barwanira imbunda yari afite kugeza aguye hasi aranayimwambura.

Mugenzi we abibonye atyo ngo abona batewe ahita arasa Ntivuguruzwa ku kaguru, uwari watswe imbunda ngo yahise ayifata amurasa andi masasu arapfa.
Aba bombi bakaba basaba gukurikiranwa badafunze kuko ngo umuntu bishe byari mu rwego rwo kwitabara.

Umushinjacyaha wa gisirikare, Cpt Rushakiro Ndaruhutse Felicien, yavuze ko aba basirikare bakoze ibyaha bikomeye.

Yagize ati “Ubwa mbere bemera ko umuntu bamwishe, umwe muri bo arasa amasasu menshi muri butike yari hafi aho yangiza ibintu, kandi bari banyoye inzoga bivuze ko bari bataye akazi. Izi mpamvu ni zo zituma dusaba ko bakomeza gufungwa”.

Me Uwimana Thadé waburaniraga abaregwa, yavuze ko aba basirikare batagomba gufungwa kuko bitabaye batewe.

Ati “Kuba umusirikare yarashe umuntu wamusagariye amwambura imbunda, nta bundi buryo yari asigaranye bwo kwitabara cyane ko n’undi yashoboraga kumwica. Ndumva rero aba basirikare batagomba gufungwa iminsi 30 kuko batari bigeze bategura kwica uyu muntu”.

Abaturage bari baje kumva urubanza bakaba bashimiye ubutabera bw’u Rwanda kuko abakekwaho icyaha bazanywe aho bagikoreye.

JPEG - 333.5 kb
Abaturage bari benshi muri uru rubanza

Umwe muri bo, Biziyaremye Jean Berchmans ati “Ibi ni byiza cyane kuko abaturage biyumvira neza uko icyaha cyakozwe ndetse bakanabona ko nta muntu uri hejuru y’amategeko”.

Perezida w’urukuko, Maj Sumanyi, yatangaje ko uru rubanza ruzasomwa ku wa kabiri taliki 27 Kamena 2017, saa mbiri za mugitondo, rugasomerwa aho rwaburanishirijwe.

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza rwose ko ubutabera bukora neza akazibushinzwe kugira ngo hatagira uwitwaza ubushobozi yahawe agasubiza inyuma byinshi abanyarwanda tugezeho.murakoze

Niyonzima jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka