Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara Mukangemanyi, bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.
Kuri Adeline Rwigara Mukangemanyi, hiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.
Urwo rubanza rwari rwasubitswe ku nshuro ya kane ku itariki ya 13 Ukwakira 2017ku busabe bw’abaregwa, aho ababunganira nabo babishimangiraga .
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere, Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin bunganira abaregwa, batangiye batanga imbogamizi z’uko abo bunganira bari kuburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ngo kuko mu ifunga n’ifungura umuntu aburanira mu rukiko ruri hafi y’aho yafungiwe bwa mbere.
Abaregwa ngo bafungiwe bwa mbere i Remera, bityo ababunganira bakavuga ko bagombye kuba baburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, cyangwa se urwa Kacyiru.
Me Gashabana na Me Buhuru bashingiraga ku ngingo ya 99 na 100 yo mu mategeko agega imanza nshinjabyaha, zivuga ko inkiko zoze zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kuburanisha imanza z’ifunga n’ifungura ry’agateganyo, uretse urukiko rukuru n’urwa gisirikare, kandi ukekwaho icyaha akaburanishirizwa ku rukiko ruri hafi y’aho uregwa afungiye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa bakomeje gutanga inzitizi zidafite ishingiro bagamije gutinza urubanza, ngo kuko umushinjacyaha ari we uhitamo urukiko rumwegereye aregera kandi bizorohera abaregwa kugezwa ku rukiko.
Ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko gutesha agaciro ibyifuzo by’abunganira abaregwa, basaba ko urubanza rwaburanishwa rukava mu nzira, ngo kuko rwasubitswe kenshi.
Nyuma yo gusuzuma inzitizi zatanzwe n’abaregwa, Urukiko rwanzuye ko nta tegeko ryishwe mu kuregera urukiko rwisumbuye , rwanzura ko rutesheje agaciro inzitizi zatwanzwe n’abunganira abaregwa.
Rwahise ruha umwanya ubushinjacyaha, butangira gushinja abaregwa bunagaragariza urukiko ibimenyetso bushingiraho bubashinja.
Arindwi mu majwi makumyabiri agize ibimenyetso bishinja, ubushinjacyaha bwasabye ko yumvwa mu muhezo
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko amajwi 7 muri 20 bufite ashinja abaregwa yakumvirwa mu muhezo, ngo kuko aramutse yumviwe mu ruhame byagira ingaruka ku mutekano w’abayavugwamo.
Ngo bamwe muri bo baracyakorwaho iperereza, kandi abandi bashobora kugirirwa nabi n’abakekwaho ubufatanyacyaha n’abaregwa.
Me Gashabana na Me Buhuru bunganira abaregwa bavuze ko ayo majwi atigeze amenyeshwa abaregwa mu bugenzacyana no mu bushinjacyaha, ngo bityo akwiye guteshwa agaciro.
Banasabye kandi ko nihanzurwa ko ayo majwi yumvwa mu muhezo, hazumvwa yose uko ari 20 aho kumva arindwi gusa, kandi bakazabanza kuyabagezaho bakayumva mbere, kugira ngo bazabone uko bayisobanuraho.
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyakiriwe, amajwi 7 muri 20 ashinja abarengwa akaba ari yo azumvwa mu muhezo.
Urubanza rwakomeje ubushinjacyaha bushinja abaregwa ndetse bunerekana buri wese uburyo yakoze icyaha aregwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|