Umunyamategeko Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya.
Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC rwari rwakomeje mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, urukiko rutangira rubabaza niba biteguye kwiburanira.
Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane uwa RNC, kuri uyu wa gatatu 02 Ukwakira 2019 bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Dr Habumugisha Francis ukurikiranyweho gukubita umukobwa witwa Kamali Diane afungurwa akazajya aburana ari hanze ya gereza.
Nzabonariba Jean Baptiste utuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu avuga ko yangirijwe imodoka n’uwo yayikodesheje akanga kumwishyura, n’imitungo yari afite akayikuraho ngo itazafatirwa ikavamo ubwishyu.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rwimuye urubanza Kamali Diane aregamo Dr Habumugisha Francis, kubera kubura murandasi (Internet) n’inyandiko z’abishingizi b’uregwa.
Urubanza umukobwa witwa Kamali Diane aregamo Umuyobozi wa televiziyo Goodrich, Dr Habumugisha Francis, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019.
Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rumaze gutegeka ko Ndabereye Augustin wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu afungwa by’agateganyo iminsi 30, mu rwego rwo gukomeza gucukumbura ibimenyetso ku byaha ashinjwa.
Ndabereye Augustin wahoze ari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yireguye ku byaha aregwa byo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rufashe umwanzuro ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Ntezirembo Jean Claude akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Kwizera Evariste wamamaye cyane kubera gushyingiranwa n’umugore umurusha imyaka 27, yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma igifungo cy’imyaka 10 azira gusambanya umwana muto akanamukuriramo inda y’amezi ane n’iminsi itatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga ukurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 19 agamije kumwanduza Sida yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byategetswe n’urukiko.
Abaturage bo mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi babangamiye icyemezo cy’umuhesha w’inkiko witwa Nyirashyirambere Emerance cyo gusenyera umuryango wa Ngingo.
Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu ari mu bajyanye ikirego ku biro by’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), bagiye kurega Leta ya Uganda ko yabakoreye iyicarubozo ikanabambura imitungo.
Ingingo ya 240 y’itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, isobanura ko inyandiko ihinnye y’urubanza rwemeza ubutane ishobora gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa mu kinyamakuru cyigenga gisomwa na benshi nka Kigali Today kigenwa na perezida w’urukiko.
Urukiko rwibanze rwa Gisenyi rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusuzuma imiburanire y’urubanza rwa koperative COADU n’umuhesha w’inkiko Semajambi Leon rwabaye kuwa 31 Nyakanga 2019 aho Koperative yareze isaba ko cyamunara ihagarika kubera umuheshawinkiko atubahurije imihango yifatira no kubarura umutungo wa Koperative.
Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2019 habaye urubanza ruhagarika cyamunara y’ibikorwa bya KOADU nyuma y’uko abagize koperative KOADU bangiye ko umuhesha w’inkiko witwa Semajambi Leon ateza cyamunara ibagiro ryabo.
Abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo babangamiye cyamunara y’ibagiro ryabo, bavuga ko bataterezwa cyamunara mu gihe ikibazo kikiri mu rukiko.
Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.
Bamwe mu babuze ababo, abakomeretse n’abasahuwe mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN (Front de Liberation National), baratangaza ko mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyita Sankara na bo bazirikanwa.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bwohereje mu rukiko dosiye ikubiyemo ibyaha Nsabimana Callixte “Sankara” aregwa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yihanangirije abahesha b’inkiko barangiza imanza ariko bakagira akaboko kadashaka kurekura amafaranga y’irangizarubaza ngo bayageze kuri ba nyirayo bakimara kurangiza urubanza.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, avuga ko 6% by’imanza zicibwa zigaragaramo akarengane.
Nyuma y’uko ubushinjacyaha busabiye igifungo cya burundu batatu bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi, abaturage bo mu karere ka Rusizi barashima gahunda yo kuburanishiriza mu ruhame abakekwaho ibyaha. bakavuga ko gutangaza ibihano byabo mu ruhame bishobora kugabanya umuvuduko w’abishora mu byaha bya hato na hato.
Abahesha b’inkiko batabigize umwuga mu Karere ka Muhanga baravuga ko ubukene no gutsimbarara ku myanzuro y’inkiko ku batsinzwe biri mu bituma imanza zitarangirizwa igihe.
Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruteye utwatsi icyifuzo cya Nkaka Ignace (Laforge Fils Bazeye) na Nsekanabo Jean Pierre (Lt Col Abega) bari basabye kuburana bari hanze.
Abunganira abana mu mategeko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana usanga bafungirwa hamwe n’abantu bakuru muri za kasho, maze bikabangamira iburanisha kuko bigishirizwamo kutavugisha ukuri.
Nyuma y’imyaka itatu hashyizweho ko inyandiko z’ibirego n’izo kwiregura mu nkiko zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abatazi gusoma no kwandika biracyabagora.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko hari abantu bahagurukiye kubarya imitungo yabo bakagenda basesera mu nzego z’ubutabera batanga ruswa kugira ngo batsindire kwegukana imitungo yabo.
Urubanza rumaze iminsi hagati y’uruganda rukora Kanta rwo mu Buhinde n’umunyemari w’umunyarwandakazi ucuruza iyitwa Kanto bimeze kimwe ikorerwa mu Bushinwa rwongeye kuburanishwa.