Nta cyihishe inyuma yo gushya kw’amagereza - Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, aratangaza ko nta mugambi rusange wihishe inyuma y’amagereza amaze iminsi agaragaramo inkongi z’umuriro hirya no hino mu gihugu.

Ngo ni impanuka zisanzwe kimwe n’uko izo nkongi zigaragara n’ahandi hatari mu magereza.

Minisitiri w'ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko ntakihishe inyuma y'impanuka z'inkongi ziba mu magereza
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko ntakihishe inyuma y’impanuka z’inkongi ziba mu magereza

Ibi Minisitiri Busingye ari nawe ufite mu nshingano urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 03 Mata 2017, ikiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru.

Minisitiri Busingye yagize ati "Ndatekereza ko nta kintu cyihishe inyuma yo gushya kw’amagereza, kandi ntabwo ntekereza ko imiriro yabaye ku magereza iruta iyabaye ahandi. Icyo tuzi ni uko umuriro tubana na wo.

Tubana n’ibintu byinshi cyane bishobora gukomokaho umuriro, tugomba rero kwirinda cyane."

Minisitiri Busingye yavuze ko hari inkongi z’umuriro byagiye bigaragara ko zaturutse ku nsinga z’amashanyarazi zimwe zitari mu mwanya wazo, hakaba n’izindi zitujuje ubuziranenge.

Abanyamakuru basobanuriwe byinshi kubijyanye n'izi mpanuka z'inkongi mu magereza
Abanyamakuru basobanuriwe byinshi kubijyanye n’izi mpanuka z’inkongi mu magereza

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri Busingye yatunze agatoki inyubako za gereza zimwe zishaje, harimo nk’iyitwaga 1930 yimuwemo abari bayifungiyemo, ikaba ngo yari ishaje, dore ko yari imaze imyaka 87, avuga ko ubu hariho gahunda yo kuvugurura izo nyubako no kubaka izindi nyubako nshya.

Minisitiri Busingye ati "Turashaka ko mu mezi atarenze ane tuba dufite amagereza yujuje ibyangombwa."

Amwe mu magereza aheruka kwibasirwa n’inkongi arimo gereza ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali izwi nka 1930 yahiye tariki ya 25 Ukuboza 2016.

Gereza ya Muhanga iherereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo yibasiwe n’inkongi y’umuriro tariki ya 04/06/2014, igice cyayo kibamo abagororwa kirakongoka.

I Rubavu, abantu bane bitabye Imana abandi barenga 60 bajyanwa kwa muganga biturutse ku mpanuka y’inkongi y’umuriro wibasiye amazu abiri mu mazu atatu agize gereza ya Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wa tariki 07/07/2014.

Iheruka gushya ni iya Gasabo iherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, abagororwa barindwi barakomereka.

Minisitiri Busingye kandi yakomoje no ku kibazo cy’abagororwa bo muri Gereza ya Gasabo bavuzweho kwigaragambya kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata 2017,bitewe n’uko ibikoresho birimo ibiryamirwa n’ibindi bitandukanye bahawe nyuma y’uko gereza yibasiwe n’inkongi y’umuriro ngo bidahagije.

Hari n’ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi bitahise bisubizwamo, kuko abagenzuzi ngo basanze hagomba kubanza kwigwa uburyo bunoze kandi bwizewe bwo kubishyiramo ariko ntibiteze ibibazo by’umutekano muke n’impanuka.

Minisitiri Busingye yavuze ko icyo kibazo na cyo kirimo gushakirwa umuti ku buryo kizakemurwa mu minsi mike.

Iyo myigaragambyo yahoshejwe hitabajwe ingufu zirimo n’imyuka iryana mu maso. Ministiri Busingye yavuze ko ubusanzwe hari inzira ziteganywa zo gukemuramo ibibazo, nk’ibiganiro kuruta guteza umutekano muke.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa rwo rwavuze ko abakoze iyo myigaragambyo nta mpamvu ifatika, bashobora guhabwa ibihano bijyanye n’imyitwarire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntajye sibyumva pe!

Musabyimana Jacques yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka