Ukwezi kwa Kanama kuratangira nta mwunzi uri mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko kuva tariki 1 Kanama 2020 abunzi bazaba barangije imirimo yabo hagategerezwa igihe hazatorwa abandi.

Abunzi batowe muri 2015 basoje manda yabo
Abunzi batowe muri 2015 basoje manda yabo

Abunzi batowe mu mwaka wa 2015 bazarangiza manda yabo tariki 31 Nyakanga 2020, aho Ministeri y’Ubutabera itangaza ko imirimo bakoraga izajya ishyikirizwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rigira riti “Ministeri y’Ubutabera iramenyesha abantu bose ko manda y’imyaka itanu abunzi batorewe mu mwaka wa 2015 lzasozwa ku tariki ya 31/07/2020, bityo guhera ku itariki ya 01/08/2020 bakaba bazaba bahagaritse imirimo yose y’ubwunzi bari baratorewe.

Minisiteri y’Ubutabera iramenyesha abafite ibibazo byari mu bubasha bw’ abunzi ko bazajya babishyikiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ku rwego rwa mbere, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ku rwego rw’ubujurire, ibi bikazakorwa kugeza igihe izindi komite nshya zizaba zamaze gutorwa”.

Ni itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston.

Abunzi ibihumbi 17,941 ni bo bashoje imirimo yabo batorewe kuva muri 2015, bakaba bashimwa kubera uruhare bagize mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda no kugabanya imanza zijyanwaga mu nkiko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko guhera mu mwaka wa 2004, urwego rw’abunzi rwatangiranye isura y’ubunyangamugayo, ubwitange no gukunda igihugu.

Uko rwagiye rukura hiyongeraho kugaragaza ubushishozi mu mikorere yarwo n’ubufatanye n’ibindi byiciro by’inzego zitanga ubutabera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bugaragaza ko abunzi bakemuye ibibazo mu mahoro, birinda abantu kugana inkiko ku kigero kingana na 85%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imikorere y’abunzi ishimwa n’abaturage ku kigero kirenga 70%, ubunyangamugayo bwabo bugashimwa ku kigero cya 77%, icyizere bafitiwe cyo kikaba kiri ku kigero kingana na 78%.

Komisiyo y’Amatora mu Rwanda yari yatangaje ko igikorwa cy’amatora y’abunzi gishobora kuzasubizwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo.

Ibikorwa byo gutora abunzi bashya muri 2020 bikaba bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Title yanyu ivugitse nabi cyane!mujye mukoresha ikinyarwanda kitari cyo

Gratien yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Ikinyarwanda cyanyu mwagisuzumye? Ngo nta mwunzi uzaba akiri mu Rwanda?
Mugiye kubacira ishyanga se?
Bagiye kwicwa?
Imvugo ziragwira.
Mwavuze se nta uzaba akiri muri ako kazi kuko urwego bakoreraga rutazaba rukiriho?

Mparambo yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka