Menya ibihano bihabwa abakoresha abana ibikorwa by’urukozasoni n’ishimishamubiri

Abantu batandukanye bakunze gukoresha abana mu bikorwa byose byerekeranye n’ishimishamubiri ndetse no kubafata amajwi n’amashusho bakayashyira no ku mbuga nkoranyambaga bahanwa n’itegeko ribagenera igihano kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5.

Me Faustin Murangwa avuga ko usanga abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakina za Filimi hari ibikorwa bashoramo abana kandi bihanwa n’amategeko.

Me Murangwa yatanze urugero rw’abantu baherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakinishije abana bato batarageza imyaka y’ubukure firimi irimo ibikorwa by’urukozasoni ko bakoze ikosa ryo kurengera ntibarebe uburenganzira bw’umwana n’igaruka byamugira ho ku buzima bwe.

Itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo ya 33 havuga ko kwereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa kumwumvisha amajwi yaryo.

Umuntu wereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa umwumvisha amajwi yaryo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Muri iri tegeko mu ngingo ya 34 ivuga ko gufata ishusho cyangwa amajwi by’umwana byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina Umuntu ufata ishusho cyangwa amajwi by’umwana akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose, iyo byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Me Murangwa agira inama abantu yo kwirinda kudakora amakosa kubera gutinya ibihano ahubwo bakagerageza kubahiriza uburenganzira bw’umwana bitaye cyane kumurinda ibimuhungabanyiriza uburenganzira bwe.

Ati “Impamvu hashyirwaho amategeko arengera umwana ni ukugira ngo ababashuka bakabakoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri n’ibindi bibabangamira bakumirwe kandi ababikoze babihanirwe.

Me Murangwa yibukije ababyeyi kurinda abana babo ihohoterwa iryo ariryo ryose ribakorerwa ndetse bakanabigisha uko bagomba kwitwara muri ibi bihe birimo ikoranabuhanga ribayobya.

Yaboneyeho kugira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’imiyoboro ya YouTube kumenya ibyo bagomba gutangaza mu biganiro bacishaho ndetse bakanamenya ko abana bato bagomba kurindwa icyo ari icyo cyose cyahungabanya ubuzima n’uburenganzira bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka