Inzego z’Ubutabera bw’u Rwanda ziyemeje kongera imikoranire n’iza Singapore

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Singapore, yagiranye ibiganiro na mugenzi we muri icyo gihugu, Sundaresh Menon, byibanze ku mikoranire mu nzego z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda n’itsinda ayoboye, kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru, nibwo bari mu ruzinduko muri Sengapore.

Dr Nteziryayo yavuze ko gukorera hamwe kw’inzego z’ubutabera bw’ibihugu byombi, ari inzira nziza yo guteza imbere ubutabera n’imibanire myiza y’abaturage.

Ati “Ubumenyi ndetse n’ubunararibonye abakozi bo mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda bavanye mu mahugurwa bagiye bitabira muri Singapore, bwagize uruhare rukomeye mu kubazamurira ireme ry’ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi”.

Dr Nteziryayo yagaragaje ko gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza kw’ibihugu byombi, ari bumwe mu buryo bwo gushakira ibisubizo imbogamizi zitandukanye zigaragara mu rwego rw’ubutabera, zirimo n’iz’ubumenyi budahagije.

Ati “Ubumenyi bwagutse ni inkingi ya mwamba ituma hatangwa ubutabera nyabwo”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu asura ishuri ryitiriwe Yong Pung How School of Law (YPHSL), ndetse akaza no kugirana ibiganiro n’abacamanza, impuguke n’abakozi bo mu rwego rw’ubutabera muri iki gihugu.

U Rwanda na Sengapore bimaze gutera intambwe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye, zirimo uburezi, imikorere y’amabanki, ubutabera, ubuzima, ubucuruzi n’ibindi.
,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka