Ibyaha bikorwa mu Rwanda byariyongereye ugereranyije na mbere - RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2022-2023 warangiye hakiriwe amadosiye asaga ibihumbi 90 y’ibyaha byakozwe.

RIB itangaza ko ibyaha byakozwe ari ibyaha bisanzwe, kuko nta byaha bidasanzwe byakozwe, ariko buri mwaka ukaba utandukanye n’uwawubanjirije ari na ko byagenze umwaka ushize.

Imibare igaragaza ko mu byaha bitanu biza ku isonga icyaha cy’ubujura kiri ku mwanya wa mbere, kuko umwaka ushize abantu bagera hafi ibihumbi 40, bakurikiranyweho ubujura bwaniyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje kuko hiyongereyeho amadosiye asaga 800.

Ibyaha biza ku mwanya wa kabiri ni ugukubita no gukomeretsa, ahakozwe amadosiye asaga ibihumbi 24, bikaba byariyongereyeho dosiye zisaga 1000.

Icyaha cy’ubuhemu kiza ku mwanya wa gatatu, ahakiriwe dosiye 5,094 hakaba hariyongereyeho amadosiye asaga 1000 ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe icyaha cya kane mu byaha biza imbere ari icyo gukoresha ibikangisho cyo cyiyongereyeho amadosiye asaga 450.

RIB yakiriye amadosiye asaga 4000 y’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, aya madosiye yo akaba yaragabanutseho asaga 790, ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Muri rusange ijanisha rigaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, ibyaha by’ubuhemu biza imbere ku ijanisha rya 46%, icyaha cy’ubujura kiza ku mwanya wa kabiri ku ijasha rya 36%, naho gukoresha ibikangisho 8.6% mu gihe gukubita no gukomeretsa byazamutseho 4.7%, naho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyo cyagabanutseho 14.9%.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, avuga ko nubwo ibyaha byiyongera nta gikuba cyacitse kuko n’ubundi Isi itazareka kubaho n’ibyaha bikorwa ahubwo ko icy’ingenzi ari uko hashyizweho uburyo bwo kugenza no gutahura ibyaha.

Uwitwa John Mudakikwa agaragaza ko mu buryo bugaragarira amaso, ubujura bukorwa bitewe n’imibereho mibi n’amikoro macye n’ubukene mu rubyiruko.

Icyakora mu buryo bwimbitse bigaragara ko hari ibyaha biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge bikaba byateza amahane, ariko mu bijyanye n’ubuhemu bikaba biterwa no guteshuka ku ndangagaciro Nyarwanda n’ubukene, byose bikaba bikubiye mu yindi mpamvu yo kutamenya no gusobanukirwa amategeko.

Agira ati, "Bisaba kwigisha abantu bakamenya uburenganzira bwabo. Hakenewe ko habaho umuco wo kwigisha amategeko abantu bakabimenya kuko byatuma abantu basobanukirwa n’ingaruka z’ibyaha bikorwa n’uko bihanwa".

Ibyiciro byose by’imyaka byagaragaye muri ibyo byaha uhereye hejuru y’imyaka 14, uwakoze icyaha akaba agomba kukiryozwa.

Abakoze ubujura biganje mu bantu bari mu kigero cy’iimyaka hagati ya 18-30, naho gukubita no gukomeretsa abenshi ni abafite imyaka 30, kimwe no gukoresha ibikangisho, ibiyobyabwenge, naho ubujura bukagaragara cyane munsi y’imyaka 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka