Abunzi bagiye gusubukura imirimo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yatangaje ko urwego rw’abunzi rusubukura imirimo yo gutanga ubutabera, bakongera gukora, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abunzi bahawe uburenganzira bwo gusubukura imirimo yo gutanga ubutabera ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19
Abunzi bahawe uburenganzira bwo gusubukura imirimo yo gutanga ubutabera ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Hari hashize amezi hafi atatu serivisi zitangwa n’abunzi zarahagaritswe by’agateganyo, kubera icyorezo cya Covid-19. Minisitiri Johnston Busingye avuga ko muri icyo gihe gishize inzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo gutanga ubutabera kimwe n’ibindi byiciro byinshi by’abanyarwanda, byagerageje kwitwararika, bituma ibikorwa bimwe na bimwe bigenda bisubukurwa.

Mu biganiro byamuhuje n’Abahagarariye Komite z’Abunzi ku rwego rw’imirenge na tumwe mu tugari two mu karere ka Musaze ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, Minisitiri Busingye yatangaje ko igihe kigeze, urwego rw’abunzi rukongera gutanga serivisi, ariko bigakorwa mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati: “Abunzi mu gihe bari mu kazi ko kunga abantu no gukemura amakimbirane baba bagize nibura umubare w’abantu batatu. Muri iki gihe basabwa gusubukura imirimo nihiyongeraho umubare muto w’abo bakira baba babiri, batatu cyangwa bane; icyo gihe bose hamwe ntibazarenga abantu barindwi mu cyumba kimwe bicaramo babakemurira ikibazo. Umubare ungana gutya baramutse bicaye mu buryo buhanye intera, bose bambaye udupfukamunwa, bakarabye intoki n’amazi meza n’isabune, birinze gusuhuzanya; birashoboka ko serivisi abunzi batanga zakomeza nta mbogamizi. Twifuza ko ubuyobozi bubunganira muri uru rugendo rwo gusubukura akazi, umurimo wabo wo gutanga ubutabera ugakorwa neza ariko banazirikana kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Covid-19”.

Abunzi na bo bavuga ko biteguye gusubukura akazi, nta kujenjekera iki cyorezo. Hakizimana Jacques yagize ati: “Tutarasubika akazi wasangaga twakira umubare w’abantu benshi, umuntu umwe akaza aherekejwe n’abatari munsi y’icumi. Ubu rero tugiye kujya tubanza kubasobanurira ko nibura abihutirwa bakenewe cyane mu gihe turi mu kazi ari abafitanye ikibazo, byaba na ngombwa hakiyongeraho nk’umuntu umwe wo kugira icyo abunganira mu rwego rwo gukurikiza za gahunda zo kwirinda. Dusanga ibi bizadufasha gutanga ubutabera, impande zose yaba twe nk’abunzi n’abatugana twirinze”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko guhera mu mwaka wa 2004 urwego rw’abunzi rwatangiranye isura y’ubunyangamugayo, ubwitange no gukunda igihugu. Uko rwagiye rukura hiyongeraho kugaragaza ubushishozi mu mikorere yarwo n’ubufatanye n’ibindi byiciro by’inzego zitanga ubutabera.

Yagize ati: “Ibi bishingira ku bushakashatsi bwakozwe na RGB, bugaragaza ko abunzi bakemuye ibibazo mu mahoro, birinda abantu kugana inkiko ku kigero kingana na 85%. Niba kandi ubushakashatsi bugaragaza ko imikorere y’abunzi ishimwa n’abaturage ku kigero kirenga 70%. Ubunyangamugayo bwabo bugashimwa ku kigero cya 77%, icyizere bafitiwe cyo kikaba kiri ku kigero kingana na 78%. Ibi byerekana ko abenshi ari abakoze neza nubwo hatabuzemo abagaragaraho imikorere idahwitse bagiye batahurwa bagasimbuzwa abandi, hakaba n’abakihishe mu mwambaro w’ubunyangamugayo kandi mu by’ukuri barangwa n’imikorere idahwitse”.

Mu Rwanda habarirwa abunzi ibihumbi cumi na birindwi na magana icyenda na mirongo ine n’umwe (17,941). Minisiteri y’Ubutabera ibasaba kudatezuka ku nshingano zabo igihugu cyabahaye zo gushyira imbere ubutabera bunoze cyane cyane muri iki gihe banitegura gusoza manda y’imyaka itanu bari baratorewe izarangira muri Kanama 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka