Abavoka b’Abanyarwanda bagiye gukomorerwa kongera gukorera muri Kenya

Igihugu cya Kenya cyatangiye inzira z’amategeko zigamije kongera kwemerera abunganizi mu mategeko (abavoka) bo mu Rwanda no mu Burundi, kongera gukorera ku butaka bw’iki gihugu.

Mu 2021, ni bwo abunganizi mu mategeko bo mu Rwanda n’u Burundi, bari bahagaritswe gukorera muri Kenya, nyuma y’ubugenzuzi bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ishaka kwemeza itegeko rivuguruye, ryemerera aba bavoka bo mu bihugu byombi gukora nk’uko abo muri Kenya bakora, cyangwa abakomoka muri Tanzania na Uganada bari muri iki gihugu.

Intego y’iri tegeko riri kuvugururwa, ni uguha uburenganzira busesuye abaturage b’u Rwanda n’u Burundi baba muri Kenya, bafite impamyabushobozi mu bijyanye n’amategeko, kuba bapiganira imyanya mu Rukiko Rukuru rwa Kenya, nk’uko byanditswe na The New Times.

Iri tegeko kandi rigamije guha uburenganzira bungana abaturage bo mu bihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nk’uko ku bavoka bo muri Tanzania na Uganda bahari bakora nta nkomyi.

Umuryango w’Amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba (EALS), wari wamaganye cyane Kenya ku guhagarika abavoka bo mu Rwanda n’u Burundi, kuko amategeko uyu muryango ugenderaho ateganya ko nta zindi mbogamizi zishobora kubuza umuturage w’igihugu kinyamuryango, gukorera ku butaka bw’ikindi mu gihe yujuje ibisabwa birimo n’impamyabushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka