Umushinjacyaha w’icyari Urukiko rw’Arusha yijeje gufatanya n’u Rwanda

Umushinjacyaha w’Urwego (MICT) rushinzwe imanza zasizwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha, Serge Bremmertz, yijeje gufatanya n’u Rwanda kurangiza ibibazo bya Jenoside.

Serge Bremmertz ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa gatatu tariki 20 Mata 2016 2016, aho agomba kuganira n’inzego zitandukanye z’u Rwanda ku mikorere mishya y’icyari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

 Serge Bremmertz na Ministiri Johnston Busingye baganiriye ku mikorere mishya y'icyari Urukiko rw'Arusha.
Serge Bremmertz na Ministiri Johnston Busingye baganiriye ku mikorere mishya y’icyari Urukiko rw’Arusha.

Leta y’u Rwanda yamugejejeho ibintu bitanu urwo rukiko rwakwibandaho, aho yifuza ko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bafatwa bakoherezwa mu gihugu cyabo.

U Rwanda rugasaba kandi inyandiko zarwo n’iz’Uru rukiko rwashoje imirimo yarwo mu mpera z’umwaka ushize ariko imanza rugomba guca zikiri nka zose kandi rukotsa igitutu Leta y’u Bufaransa.

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasobanuriye Bremmertz ko hari impapuro zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside bagera kuri 538 bihishe mu bihugu 34 byo ku isi, nyamara abamaze gufatwa n’Urukiko rwa Arusha batarenga umunani, ndetse abagejejwe mu Rwanda nabo ari batatu gusa.

Yanenze imikorere y’inkiko zo mu Bufaransa kuba zarohererejwe abaregwa Jenoside ari bo Padiri Wincelas Munyeshyaka na Bucyibaruta Laurent, ariko imyaka ngo ikaba ibaye umunani kuva bagejejweyo nta cyo inkiko zirabikoraho.

Ministiri Busingye asaba icyari Urukiko rw’Arusha kotsa igitutu no gusaba ibisobanuro Leta y’u Bufaransa n’inkiko zaho.

Serge Bremmertz, Ministiri Busingye, abashinzwe inzego z'ubutabera mu Rwanda ndetse n'itsinda ryazanye n'uwo mushinjacyaha.
Serge Bremmertz, Ministiri Busingye, abashinzwe inzego z’ubutabera mu Rwanda ndetse n’itsinda ryazanye n’uwo mushinjacyaha.

Serge Bremmertz yavuze ko ibisubizo bizava mu biganiro n’inama azagirana n’ibihugu bitandukanye byo ku isi, imiryango mpuzamamahanga ndetse n’urwego abereye umushinjacyaha; kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyifuzo Leta y’u Rwanda yamugejejeho.

Yagize ati “Jenoside yakorewe abaturage banyu, muri mu kuri kuko mugomba guhabwa amakuru avuga uburyo imanza zaciwe no kwibuka uburyo amahano yagwiriye igihugu; nkaba nizeza kuzabiganiraho na Perezida w’Urukiko n’umubitsi w’inyandiko, ndetse nkazirebera niba mu nyandiko z’ubushinjacyaha bw’urukiko harimo izagenewe u Rwanda zigomba koherezwa.”

Yongeyeho ati “Ndimo gusura akarere mpereye i Arusha; naje hano mu Rwanda nishimira ibiganiro nagiranye n’abayobozi batandukanye; nzajya kuganira n’ibihugu byihishemo abakurikiranyweho ibyaha harimo icy’u Bufaransa mbasabe ibisobanuro.”

Serge Bremmertz niwe usimbuye Hassan Aboubacar Jallow wahoze ari Umushinjacyaha mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ubu rwarangije igihe ariko rukaba rugiye gukora mu buryo bwihariye mu kurangiza ibitaragezweho mu gihe rwari rumaze cy’imyaka 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka