RIB yafashe umuyobozi washakaga gutanga ruswa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Umukuru w’Umudugudu wa Kabere mu Kagari ka Rusongati mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Umuvugizi w’urwo rwego, Umuhoza Marie Michelle, avuga ko Ndayazi Greface, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabere hamwe na Mukanoheri Francine bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa.

Yagize ati “Ni byo aba bantu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kuva tariki 9 Werurwe 2020, bakurikiranyweho ruswa, ibindi biracyari mu iperereza.”

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uyu muyobozi w’umudugudu n’uwo bari bafunganywe bashatse guha ruswa umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi kugira ngo aborohereze ibihano mu rubanza barezwemo na Bazimaziki Jean Baptiste hamwe na Muhawenimana Beatrice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka