Umuvugizi w’urwo rwego, Umuhoza Marie Michelle, avuga ko Ndayazi Greface, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabere hamwe na Mukanoheri Francine bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa.
Yagize ati “Ni byo aba bantu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kuva tariki 9 Werurwe 2020, bakurikiranyweho ruswa, ibindi biracyari mu iperereza.”
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uyu muyobozi w’umudugudu n’uwo bari bafunganywe bashatse guha ruswa umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi kugira ngo aborohereze ibihano mu rubanza barezwemo na Bazimaziki Jean Baptiste hamwe na Muhawenimana Beatrice.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|