Muri cyamunara haracyagaragaramo amakosa n’akajagari

Abahesha b’inkiko bemera ko muri cyamunara ziba hirya no hino mu gihugu hakigaragaramo amakosa n’akajagari, biturutse ahanini no kutagira ubumenyi buhagije.

Vedaste Habimana wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora urugaga rw'abahesha b'inkiko mu Rwanda.
Vedaste Habimana wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda.

Vedaste Habimana, Perezida w’urugaga rw’abahesha binkiko, avuga ko bagiye guhangana na byo bongerera ubumenyi abahesha b’inkiko, nk’uko yabitangaje nyuma yo kongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora urugaga, mu amatora yabaye kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanya 2016.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza imikorere myiza nzafatanya na komite mu gukuraho akajagari n’amakosa byarangwaga muri za cyamunara no guhugura abahesha b’inkiko babigize umwuga mu mikorere y’abo.”

Habimana yongeye kugirirwa icyizere kuko no muri manda ishize y’imyaka itatu kuva muri 2013 ariwe wayoboraga urwo rugaga.

Bamwe mu bagize komite nshya batowe.
Bamwe mu bagize komite nshya batowe.

Hatorewe imyanya irindwi ariyo Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko babigize umwuga, visi Perezida,umubitsi n’umwanya w’abahesha b’inkiko bane bahagararira abandi muri komite.

Abatoye batangaje ko icyabateye kongera kugirira icyizere Habimana ko ari ukubera impinduka yagejeje ku rugaga mu myaka itatu ishize.

Iyi komite yatowe ikaba izamara indi myaka itatu, abahesha b’inkiko bari bitabiriye aya matora bose hamwe bakaba bageraga ku 140.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka