Imiryango itari iya Leta mu bijyanye n’ubutabera irasaba inzego zibishinzwe, gusesengura uko abantu batishoboye bafashwa kunganirwa mu mategeko hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe, kuko byagaragaye ko bituma hari abadahabwa ubutabera kubera kutabona ababunganira mu mategeko.
Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ) rwategetse Uganda kwishyura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) miliyoni 325 z’Amadolari ya Amerika nk’indishyi kubera ibikorwa by’urugomo ingabo za Uganda zishinjwa mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’imyaka ya 1998-2003.
ACP. Dr. François Sinayobye wayoboraga Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Charles Karangwa washyizwe ku buyobozi bwayo n’Inama y’Abaminisitiri yok u wa 26 Mutarama 2022.
Umunyemari ukomoka muri Kenya Nathan Loyd Ndung’u wari Umuyobozi wa DN International Ltd washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uburiganya yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Muri Burkina Faso, urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara ndetse na bagenzi be 12 mu Kwakira 1987, rwasubitswe kubera ihirikwa ry’ubutegetsi (Kudeta) riherutse kuba muri icyo gihugu.
Nyuma yo kwakira indahiro y’Umucamanza mushya mu Rukiko rw’Ubujurire, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Ubutabera n’izindi nzego kutihanganira kurebera akarengane gakorwa, hatitawe ku wo kaba gakorerwa uwo ari we wese.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko igihe cy’ibazwa imbere y’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacayaha, ari uburenganzira bw’uregwa gushakirwa umwunganira mu mategeko.
Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Nabahire Anastase, avuga ko ibibazo biri mu buryo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka IECMS ari byinshi, agashimangira ko ahanini biterwa n’uko ikoranabuhanga ari rishya muri rusange.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021 dosiye z’abakekwaho ibyaha zohererejwe Ubushinjacyaha zisaga 60% bakurikiranywe badafunzwe.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rurasaba Leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuriye Urwego rw’Umuvunyi icyo burimo gukora kuri ruswa ivugwa mu myubakire no mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka.
Umugore wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, akaba ashinjwa icyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko agasambanywa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, yatangije icyumweru cyo guhuza inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera kugira ngo zishakire umuti ikibazo cya ruswa, aho avuga ko ishobora kubangamira ishoramari mu Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) yafunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Abayobozi b’inzego zishinzwe Ubutabera n’Ubucamanza mu Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga yafashije Leta gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje kumvisha amahanga ko agomba gufatira ingamba abakekwaho Jenoside bacyidegembya.
Uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ufite umuyoboro (channel) wa YouTube witwa Ishema TV, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abunganira abantu mu mategeko (lawyers) bo mu Rwanda no mu Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya kugeza ubwo abavoka ba Kenya na bo bazemererwa gukorera umwuga wabo muri ibi bihugu byombi.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukorera i Ngoma bwashyikirije urukiko umugabo n’abahungu be bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ku bwicanyi bwakorewe abana babiri bavukana.
Umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, ku wa 20 Ukwakira 2021 Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, akaba yaraburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kayonza mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe (...)
Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga akazanwa mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2020, hakurikiyeho kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi witwa Mucyo Apollo yagaragaje ko yishimiye imbabazi se yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryavugaga no kuri izo mbabazi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bagize Rusesabagina icyamamare, ari na bo baba barimo gukora ibishoboka ngo afungurwe, batitaye ku byaha yakoze byamugejeje mu rukiko, ndetse no ku bantu bagizweho ingaruka zikomeye n’ibikorwa bye kandi na bo bakwiye kubona ubutabera.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku itariki ya 04 Ukwakira 2021, bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) ashima ibyagezweho anabizeza gukora ubuvugizi ku mbogamizi ihura na zo.
Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 14.
Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n’ibikorwa bya FLN n’ impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ya Paul Rusesabagina.