Farumasi zirashinja RSSB kubateza ibihombo

Tariki 03 Gicurasi 2024, umunyamakuru wa Kigali Today yinjiye muri Farumasi imwe mu zikorera mu Karere ka Nyarugenge, atagamije kugura umuti, ahubwo agamije kureba urujya n’uruza rw’abakiriya baza kugura imiti muri iyo Farumasi.

Mu mwanya ugera hafi ku isaha yahamaze, icya mbere yabonye ni uko ahashyirwa imiti ngo igaragarire abayigura (etagères) hariho imiti mike ugereranyije n’uko hangana.

Ibi byatumye mu kiganiro umunyamakuru yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi Farumasi, abaza impamvu mu maso ye yabonye basa n’aho bafite imiti mike.

Nta kuzuyaza, umuyobozi w’iyo Farumasi yabwiye umunyamakuru ko ibyo yabonye ari ukuri, kuko bamaze amezi arenga atatu batishyurwa serivisi bahaye abafatabuguzi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), baba abivuza bakoresheje RAMA cyangwa se abakoresha Mituweli de Santé isanzwe.

Uyu muyobozi yagize ati “Duheruka amafaranga yo muri RSSB mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) 2023. Nawe urabyumva ko amezi abaye ane nta kwishyurwa, gukomeza kurangura imiti biba bigoye”.

Abafite za Farumasi bavuga ko Ikigo RSSB ari we mwishingizi munini mu Rwanda, ku buryo kutishyurira ku gihe bigira ingaruka kuri ba nyiri farumasi muri rusange, ariko bikanagira ingaruka ku bafatabuguzi (abaturage) mu buryo bw’umwihariko kuko Babura imiti yari kubavura.

Undi muyobozi wa Farumasi ikorera mu gace ka Nyabugogo na ho mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Kigali Today ko na bo baheruka kwishyurwa mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zo kutabasha kurangura imiti.

Ati “Ubu tuvugana twohereje impapuro zishyuza z’amezi atatu, ntiturishyurwa, kandi ubu n’ukwezi kwa kane turimo turatunganya impapuro ngo tuzohereze. Tuvuze ko baturimo amezi ane, ntabwo twaba tubeshya”.

Abafite za Farumasi bavuga ko ikibazo gikomeye bakibona mu ishami rishinzwe ubugenzuzi bwa za Farumasi mu Kigo RSSB, ritinda kugenzura inyandiko zishyuza bigatuma zitinda kugera mu ishami rishinzwe kubishyura.

Umwe ati “Ikibazo jyewe nkibona muri ‘Unité de verfication’! Niba ari ikibazo cy’abakozi bake ntabwo mbizi, ariko batinda ku bintu bitari ngombwa ugasanga kwishyurwa na byo biratinze”.

Bamwe mu bafite za Farumasi kandi, bavuga ko babangamirwa n’uburyo RSSB igena ibiciro by’imiti ndetse n’igihe gishyirwaho cyo guhindura ibiciro.

Bagaragaza ko RSSB igena igiciro ku muti runaka, kandi ikagena ko igiciro gihinduka nibura mu gihe cy’amezi atandatu, nyamara kandi ku isoko aho barangura ho ibiciro bihindagurika buri munsi uko idolari rya Amerika rizamuka.

Ibi ngo bituma barangura imiti ibahenze, cyangwa se bagahitamo kureka kuyirangura ari na byo bituma hari ubwo abaturage baza gushaka imiti bakabwirwa ko ntayo bafite.

Umwe mu bafite Farumasi, ati “Ntabwo waba wararanguye umuti ku bihumbi 15 cyangwa se arenga, ngo uwugurishe ibihumbi 3,300! Ntabwo kandi wafata umurwayi ngo umwishyuze amafaranga y’umurengera arenze 15% yagenwe agomba kwishyura. Uhitamo kuwihorera kuwurangura, umurwayi yaza ukamubwira ko ntawuhari”.

Kuri iyi ngingo ariko, hari bamwe mu baturage ndetse na bamwe mu bazi neza imikorere ya za Farumasi, bavuga ko hari bamwe mu bafite za Farumasi babwira abarwayi ko hari imiti itishyurwa na RSSB cyangwa se ifite igiciro kirenze icyagenwe na RSSB, bityo bagasaba abayikeneye kwishyura ayo RSSB yagennye hanyuma bakarenzaho n’andi atishyurwa na RSSB.

Urugero ni urw’umuturage wo mu karere ka Gasabo wabazwe mu mpera z’umwaka ushize, nyuma yo kubagwa yandikirwa imiti imufasha kuvura uburwayi bwa ‘goutes’ muganga yavugaga ko yamusanganye.

Uyu muturage avuga ko yageze kuri Farumasi zirenga enye z’ahitwa ku Gisimenti abaza uyu muti, ariko bakamubwira ko ntawo bafite.

Farumasi imwe rukumbi yemeye kumugurisha uyu muti, yamubwiye ko bawumubarira ku giciro usanzwe ugurwaho, hanyuma ku nyemezabuguzi izoherezwa muri RSSB hagashyirwaho 85% by’igiciro cyagenwe na RSSB, umuturage akishyura 15% asigaye hiyongereyeho amafaranga arengaho ku giciro Farumasi yagurishagaho uwo muti.

Iyi ariko ni ingingo abafite za Farumasi bamaganira kure, bakavuga ko gukora ibi byaba bihabanye n’umwuga, ko ahubwo bahitamo kureka kurangura bene iyo miti.

Baboneraho gusaba ko ivugururwa ry’ibiciro by’imiti ryavanwa ku mezi atandatu, rigashyirwa nibura ku mezi atatu.

Imyishyurire inyuranye n’iri mu masezerano

Abafite za Farumasi bagaragaza ko uku gutinda kwishyurwa binyuranye n’amasezerano bagirana na RSSB, kuko ayo masezerano agaragaza ko inyemezabwishyu (fagitire) yamaze gukorerwa ubugenzuzi, yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye igihe impande zombi zibyemeranyirijweho.

Ibi bisobanuye ko iyo Farumasi yohereje inyemezabwishyu muri RSSB, ibanza kunyura mu ishami rishinzwe kugenzura, ikabanza kugenzurwa niba ikoze neza.

Aha harebwa niba imyirondoro y’abahawe serivisi yujujwe neza, niba imibare y’amafaranga bivugwa ko bishyuye yanditse neza ndetse n’ibindi.

Nyuma y’iri genzura, Farumasi yongera gutumizwa n’iryo shami rishinzwe kugenzura, impande zombi zikemeranywa ku mubare w’amafaranga RSSB igomba kwishyura, hanyuma zigashyiraho imikono. Uhereye ubwo, nyuma y’iminsi itarenze 30, Farumasi igomba kuba yamaze kwishyurwa, ariko ngo usanga Atari ko bikorwa ahubwo byigumira mu masezerano bagiranye gusa.

Ku ruhande rwa RSSB, twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ishami rishinzwe ubugenzuzi bwa za Farumasi, ariko ntibyadukundira.

Ishami rishinzwe guhuza Ikigo RSSB n’abakigana, ryadusezeranyije kuduhuza n’abayobozi muri iri shami, ariko birangira tugeze mu gihe cyo gutunganya iyi nkuru nta gikozwe.

Icyakora ku rubuga nkoranyambaga rwa X, hari bimwe mu bisubizo uru rwego ruheruka gusubiza umuturage wibazaga niba iyi mikoranire mibi ivugwa n’abafatanyabikorwa ba RSSB itaba iteza imfu nyinshi mu baturage bashaka imiti bakayibura.

RSSB igaragaza ko ifitanye amasezerano na za Farumasi zirenga 270 mu Gihugu hose, kandi zishyurwa hakurikijwe ibiteganywa n’ayo masezerano, ikavuga ko aho byaba bitubahirizwa, biterwa n’impamvu zitandukanye, akenshi ziba zituruka kuri zimwe muri Farumasi zitubahiriza ayo masezerano, cyangwa ntizubahirize amabwiriza y’ikigo gishinzwe kugenzura ubuzirange bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA).

RSSB iti “Nk’ubu hari farumasi zigera kuri 39 ziri muri iki cyiciro”.

Mu butumwa bwo kuri X kandi, RSSB igaragaza ko hari impinduka nyinshi ziri gushyirwa mu bikorwa, harimo gushyiraho ikoranabuhanga rizatangira mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka kuri za farumasi, kandi ko aho ryageragejwe ku mavuriro y’ibanze ryagabanyije iminsi yo kwishyura ku kigero kiri hejuru ya 60%.

RSSB kandi igaragaza ko muri izo mpinduka, harimo no kongera umubare w’abakozi bayo, mu rwego rwo kunoza imikorere no kwihutisha servisi iha abanyamuryango n’abafatanyabikorwa bayo, ikaboneraho no kugira inama umunyamuryango wabuze umuti muri Farumasi imwe ko yarebera mu yandi akorana na RSSB amwegereye.

RSSB isaba kandi abanyamuryango bahuye n’iki kibazo kuyigana bakayigezaho ayo makuru kugira ngo bahabwe ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ni Rssb itishyura neza muri izi insurance companies zose? Ko ahubwo mperuka ariyo yageragezaga kwishyura ugereranyije naba mukeba ku makuru ava kuri banyir’amavuriro

Jean Mitari yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka