Kwikura mu rukiko mpuzamahanga kwa Afurika ntibinyuranije n’amategeko - Dr Muleefu

Umwarimu wigisha ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr Alphonse Muleefu aratangaza ko kwivana mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kw’ibihugu bya Afurika bitanyuranije n’amategeko arugenga.

Ibihugu bya Afurika biteraniye i Kigali mu nama ya AU, bizanagira umwanya wo gusuzuma niba byakwkura mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (IC).
Ibihugu bya Afurika biteraniye i Kigali mu nama ya AU, bizanagira umwanya wo gusuzuma niba byakwkura mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (IC).

Uyu musesenguzi mu bijyanye n’ubutabera mpuzamahanga, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Kigali Today, ku bijyanye n’ibyo abakuru b’ibihugu by’Afurika bashobora gutangaho imyanzuro ku myitwarire y’Urukiko rwa ICC mu nama bateraniyemo i Kigali.

Ku wa kane w’iki cyumweru, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko hashyizweho akanama k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kagizwe n’abaministiri b’ibihugu bitandukanye, bamaze igihe basuzuma niba ibihugu biri muri ICC byavamo cyangwa byagumamo.

Icyakora Ministiri Mushikiwabo agaragaza ko ibihugu byinshi bishyigikiye gahunda yo kuba Abanyafurika ubwabo baharanira ubutabera bwabo bakava mu Rukiko mpuzamahanga, kuko barunenga kubogama aho ngo ruca imanza ziregwamo Abanyafurika gusa.

Ikiganiro na Dr Muleefu

Dr. Muleefu, umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda.
Dr. Muleefu, umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umunyamakuru: Hari abayobozi b’Afurika banenga imikorere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), aho bavuga ko rubogama ndetse rukaba rwivanga muri politiki z’ibihugu, ku buryo ngo bashobora kwiyemeza kuvana ibihugu bya Afurika muri urwo rukiko. Mwe murabivugaho iki?

Dr Muleefu: Ikintu umuntu yabanza kumenya ni uko kuva muri ruriya rukiko bitanyuranije n’amategeko y’urukiko ubwarwo. Mu ngingo ya 127 y’amategeko arushyiraho (Stati y’i Roma), handitsemo ko igihugu gishobora kwandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), kigaragaza ko gishaka kuva muri ruriya rukiko.

Nyuma y’umwaka umwe igihugu cyandikiye Umunyamabanga Mukuru wa UN, ibyo cyasabye bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa; ibi ni bintu byubahirije amategeko rwose, si ibidasanzwe.

Icyakora nk’uko buri gihugu cyahisemo kujya muri ruriya rukiko ari kimwe kimwe, bizasaba na none ko buri gihugu kibikora ukwacyo; bitavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika udashobora gufata umwanzuro ushishikariza ibihugu byari birimo kuvamo.

Nibamara gufata umwanzuro muri iyi nama (iya AU iteraniye i Kigali), buri gihugu cyatangira kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa UN.

Umunyamakuru: Ku ruhande rwawe nk’umunyamategeko, ubona imikorere ya ruriya rukiko ute?

Dr Muleefu: Uru rukiko rwashyiriweho isi yose; ntabwo turimo tuvuga ko muri Afurika nta byaha bikorwa. Ariko niba rwarashyiriweho isi yose, rwakabaye rukurikirana abanyabyaha b’isi yose. Ibyo ni ibintu wakwibonera ko imanza zose ziri muri ruriya rukiko ari iz’abava muri Afurika gusa.

Hari abashobora kuvuga ko imanza ziri muri ruriya rukiko ari abaperezida cyangwa se ari ibihugu bya Afurika byazitanze; bakitwaza ko umuntu atarenganya urukiko.

Aha icyo nakubwira ni uko hari imanza tuzi ibihugu (by’Afurika) bitatanze. Urugero naguha ni urw’imanza za Libiya, iza Sudan. Icyakora bikaba biteganijwe mu itegeko ko akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi gashobora kumenyesha urukiko ikibazo kiri mu gihugu runaka, umushinjacyaha warwo agatangira gukurikirana abantu babifitemo uruhare.

Ikibazo usanga rero kiri mu miremere y’urukiko, kuko ako kanama ka UN kagizwe n’ibihugu kandi kagafata ibyemezo bya politiki. Urebye neza rero ubona ko ibirego byose biri muri ruriya rukiko bituruka muri Afurika; ukibaza uti “Ese nta handi ibyaha bikorwa! Niba rudashobora guhindura imikorere yarwo, twebwe twaba dukoramo iki?”

Dr Muleefu agaragaza ko niba Urukiko rwa ICC rurimo gukurikirana Omar Bashir, Perezida wa Sudani, rwagombye no kubona ko ibyabereye muri Sudan, ibibera muri Repubulika ya Centre Afrique n’ahandi, ngo ntaho bitandukaniye n’ibyabereye muri Irak cyangwa ibibera muri Siriya.

Uyu Mwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda utari uri kumwe na Louise Mushikiwabo mu nama ya AU i Kigali, ashimangira ko Afurika nayo ngo ifite uburenganzira bwo kwicira imanza, ashingiye ku kuba urukiko mu gihugu cya Senegal rwaraburanishije uwahoze ayobora Tchad, Hissene Habre kandi rukamukatira igifungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka