Kuba amategeko avugururwa kenshi mu Rwanda ni uko rukiyubaka-RLRC

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), ivuga ko kuba amategeko ahinduka kenshi mu Rwanda atari ikibazo kuko ari igihugu kirimo kwiyubaka.

Byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2016, RLRC yagiranye n’inzego zitandukanye ubwo yamurikaga ubushakashatsi yakozebugamije kumenya uko abaturage babona amategeko bagomba kubahiriza.

Me Evode Uwizeyimana avuga ko kuba amategeko mu Rwanda ahinduka kenshi atari ikibazo
Me Evode Uwizeyimana avuga ko kuba amategeko mu Rwanda ahinduka kenshi atari ikibazo

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 two mu Ntara zose z’u Rwanda, bwerekanye ko 36% by’ababajijwe babona ko amategeko akoze ku buryo bukwiye mu gihe 64% bo bavuga ko akoze mu buryo buringaniye bivuze ko hakagombye kugira ibivugururwa.

Me Evode Uwizeyimana, umuyobozi wungirije wa RLRC, avuga ko ubu bushakashatsi bufitiye akamaro kanini iyi komisiyo.

Yagize ati“Ubushakashatsi budufasha kumenya niba amategeko dushyiraho akenewe cyangwa tuyavugurura ari ngombwa kuko amategeko ubusanzwe akorwa hakurikijwe ibyo abaturage ashyirirwaho bakeneye”.

Kuba abaturage muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko amategeko yo mu Rwanda ahinduka kenshi, Me Uwizeyimana avuga ko nta kibazo biteye.

Ati “Kuvuga ko amategeko ahinduka cyane si ikibazo kuko aba agomba kujyana n’ibihe cyane ko u Rwanda ari igihugu ubuzima buhinduka buri munsi kubera kokirimo kwihuta mu iteramberemu rwego rwo kwiyubaka”.

Yongeraho ko ibi ari byo bituma hakorwa ubushakashatsi mbere yo gukora itegeko runaka cangwa kuvugurura amwe mu yasanzweho.

Inama yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitadukanye
Inama yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitadukanye

Denis Bikesha, wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, avuga ko ikibazo babonye ahanini ari uko abaturage batazi amategeko.

Ati“ Hari benshi mu bo twaganiriye byagaragaye ko amategeko twababazagaho n’andi muri rusange batayazi. Iyi komisiyo rero iracyafite akazi gakomeye ko gushyiraho uburyo bwo kumenyekanisha amategeko mu baturage”.

Avuga ko abajijutse mu babajijwe ari bo bazi ko igazeti ya Leta igurirwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ngo bikaba bitorohera buri wesekuhagera ari yo mpamvu kumenya amategeko bikigoye.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 236 bo mu Turere twa Kirehe, Gicumbi, Ngororero, Nyanza, Kicukiro, Nyarugenge, Huye, Nyagatare, Musanze na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka