Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryoroheje uburyo bwo guhindura izina

Muri iyi minsi usanga abantu benshi bafite ibibazo birebana n’amazina yabo

Bamwe bifuza kuyahindura, abandi bifuza kongera cyangwa gukura izina muyo bari basanganywe, ndetse n’abifuza ko mu mazina yabo hongerwamo izina ry’uwo bashakanye cyangwa se izina yahawe n’idini.

Itegeko rishya ryoroheje uburyo bwo guhindura izina
Itegeko rishya ryoroheje uburyo bwo guhindura izina

Kuri ubu itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riragaragaza neza ingingo zigenderwaho kugira ngo umuntu abe yasaba ko izina rye rihindurwa cyangwa kuba yakongera izina muyo yari asanganye.

Ibi bitandukanye n’itegeko ryo mu w’ 1988 u Rwanda rwari rumaze igihe rugenderaho, aho mu ngingo yaryo ya 65, ryagaragaza ko umuntu afite uburenganzira bwo guhindura izina ariko ntirigaragaze impamvu zishingirwaho.

Iri tegeko rishya rigaragaza ko guhindura izina ari uburenganzira bw’umuntu ariko mu kurihindura hakitwabwa kuri izi ngingo zikurikira:

"kuba izina ritesha agaciro nyiraryo; kuba risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu; iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo; ndetse n’indi mpamvu yose Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro".

Icyakora iri tegeko rivuga ko uguhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka.

Kandi rikavuga ko inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya. Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu asaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya.

Izina ry’uwo mwashakanye rishobora kongerwa mu mazina yawe

Itegeko ryo mu w’ 1988 ryari rifunze ku ngingo yo kuba umwe mu bashakanye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashakanye ryakwiyongera mu mazina ye, kimwe no kuba mu mazina y’umuntu hakongeramo izina yahawe n’amasezerano y’ idini.

Ingingo ya 36 n’ iya 64 zavugaga ko umugore agumana izina bwite cyangwa amazina y’ingereka yiswe akivuka, akaba ariyo yonyine ashyira mu nyandiko z’ubutegetsi; Kandi ko mu nyandiko z’ubutegetsi, abanyamadini n’abihaye Imana bagumana amazina ari mu nyandiko z’ivuka.

Ibi byose itegeko rishya ryarabyoroheje, ingingo ya 40 y’iri tegeko ivuga ko ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini bibihindura izina ry’umuntu.

Icyakora, ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.

Icyakora, izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bigatangirwa icyemezo giteganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Gusesa ishyingirwa bigira ingaruka ku izina

Iri tegeko rigaragaza inkurikizi zo gusesa ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini, rikagaraza inzira binyuramo kugira ngo izina ry’uwo mwashyingiranywe cyangwa iryo wahawe n’amasezrano y’idindi rikurwe mu mazina y’umuntu .

Ingingo ya 41 y’iri tegeko rishya ry’abantu n’umuryango rivuga ko Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu, usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere arikuraho.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho, cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.

Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere w’aho batuye. Iyo abashyingiranywe batabyumvikanyeho, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha.

Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.

Iyo habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwiswe izina kubera ayo masezerano ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho yitwaje icyemezo giteganywa n’iteka rivugwa mu ngingo ya 40 y’iri tegeko.

Itegeko rigena abantu n’umuryango ryasohotse mu Igazeti ya leta yo kuwa 12/09/2016. Iri tegeko rije risimbura itegeko ryo kuwa 27 Ukwakira 1988. Iri rishya rifite ingingo 333 mu gihe iryo mu w’1988 ryari rifite ingingo 458.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Izi ngingo mwatanze,ni nziza ariko byakabaye byiza mutanze ingero kugira ngo birusheho kumvikana;cyane hariya muvuga amazina umuntu ahabwa kubera amasezerano y’ishyingirwa.…..
Nanone igitabo cy’irangamimerere(actes de naissance) gifite umwanya muto wandikwamo izina ,kongeraho irindi ntibyoroshye

MWUMVANEZA Alfred yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Munsobanurire aho umuntu yaca ahinfuza amazina ye murakoze Ni alias

Umazekabiri Marie josee yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Niyihe nzira wacamo byihuse kugirango uhinduze izina murako Ni josee

Umazekabiri Marie josee yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

mudusobanurire neza inzira umuntu acamo nge banyise nduhirabandi ryanteye numwaku ndakora ntacyo ngeraho

nduhirabandi israel yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

murho nange mwamfasha mukambwira inzira nacamo nkahinduza izina ntiswe nabyeyi bange abarinyise banyise MUKAGATARE KD rirambangamira murakoze kugisubizo kiza mumpa

mukagatare yanditse ku itariki ya: 23-12-2019  →  Musubize

Mwaramutse neza ,najye mwamvasha mukambwira inzira nanyuramo kugirango nongereho izinzi,nimyaka nimyinshipe Yasohotseho
11992 kdi navutse 11995 mumvashe munsubize, Murakoze kugisubizo cyanyu cyiza.

Mukeshimana Adeline yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

mutubwire inzira twabikoramoo

toto yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Mfite ikibazo kijyanye namazina aho murangamimerere handitse IRANKUNDA kandi akaba arinaryo riri kufishi yo kubitaro yigihe navukaka ubu nkaba mfite icyibazo cyijyanye nuko kuri diplome hakaba harasohotse izina ariryo IRADUKUNDA akaba arinaryo zina nigiyeho mumashuri yanjye yose nkaba mfite ikibazo cyuko mfatwa nkumutekamutwe iyo ngiye kudepoza muri nzego za reta kuko usanga kuranga muntu hariho IRANKUNDA naho kuri diplome usanga hariho IRADUKUNDA bikaba bifatwa nkaho turabanu babiri batandukanye kandi ndi umuntu umwe nkaba nshaka kujyira izina rimwe kuburyo diplome yasa ni ndangamuntu(ID) kuko nagiye kuri reb nacyo bamfashije kandi nagiye no kumurenge natacyo bamfashije ubu nzabogenza gute kugirango bihinduke . Murakoze

Matyazo Elias yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

muraho mwansobanuriye inzira umuntu yanyuramo akongera izina rindi kumazina asanganywe ark ntago aribyabashakanye murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Biragoye cyane aho kongera izina ry’idini .kuryari risanzwe.aho usanga NGO bisaba amatangazo kuri radio,kwishyura 20000 bk,kwandikisha ingingo zingenzi ashingiraho mukinyamakuru.none umuturage WO mucyi cyambere azabona ariya mafranga yose. Mwibukeko twese tutareshya.

Bikorimana jean d’amour yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

ese guhinduza izina ningombwa kujya murukiko kuburana ese izina ridasobanutse cangwa ritanyuze nyiraryo bararihindura murakoze

karetwa Joshua yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Nonese mwazabisize no mumirenge murakoze

nkinamubanzi j dedieu yanditse ku itariki ya: 4-07-2018  →  Musubize

MUNATUGEZEHO.INZIRAUMUNTU.ANYURAMO’ASHAKAGUTANANUWOBASHAKANYEBYEMEWEN’AMATEGEKO

NZAMURAMBAHOJEAND’AMOUR yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Uyu azanterefone kuri 0788886592 mubwire inzira bicamo mu gusaba gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

JEAN D’AMOUR yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

hahahhaa usenya urwe umutiza umuhoro!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka