Ibihugu by’Afurika byose bishobora kuva muri ICC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko abakuru b’ibihugu by’Afurika bategerejwe mu Rwanda, bashobora kwanzura kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC).

GIF - 178.4 kb
Ministiri w’Abubanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’abanyamakuru bitabiriye inama ya AU kuri uyu wa kane.l

Inama y’Afurika yunze Ubumwe(AU), iteraniye i Kigali, yashyizeho Komite y’Abaministiri yo gusuzuma umubano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) rufitanye n’ibihugu by’Afurika, iyo komite ikazatanga raporo ku bakuru b’ibihugu kugira ngo bayifateho umwanzuro.

Umwanzuro uhabwa amahirwe muri ibiri bazahitamo, waba uwo gutangira gusohoka muri ICC, kuko Ministiri Mushikiwabo yavuze ko byamaze kugaragara ko Abanyafurika ubwabo bashoboye kwicira imanza, nyuma y’uko Hissène Habré wahoze ayobora igihugu cya Tchad aciriwe urubanza mu gihugu cya Senegal.

Ministiri Mushikiwabo yagize ati ”Hissène Habré yaciriwe urubanza muri Senegal kandi byagenze neza; aho ni ho ibihugu byinshi bya Afurika bihagaze."

Yakomeje agira ati "Mu rukiko rwa ICC harimo ibihugu 34 by’Afurika; twe nk’u Rwanda ntabwo turi abanyamuryango barwo, ariko hari n’ibindi bihugu bishobora gutangira kuvamo”.

Urukiko rwa ICC rwatangiye rushyigikiwe n’ibihugu byinshi cyane, ariko icyagaragaye ni uko rwagiye muri politiki kurusha umwanya rwahaye ubutabera mpuzamahanga.

Misitiri Mushikiwabo ati "Abajyanwamo ni Abanyafurika, ubwo se duhindure turwite urukiko mpuzamahanga mpanabyaha by’Abanyafurika."

Inama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe irakomeje i Kigali kuva tariki 10-18 Nyakanga 2016; ikaba yibanda ku buryo “Afurika yabasha kwigenga”.

Mu biyibuza kwigenga nk’uko abayitabiriye bakomeza kubigarukaho, harimo kuba uyu mugabane utunzwe n’inkunga ziva mu bindi bihugu ku rugero rwa 90%, bikaba ari byo ngo biwufatira ibyemezo.

Kuri iyi ncuro, Inama ya AU ikaba nta gihugu na kimwe mu biyitera inkunga cyatumiwe.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka