‘Club’ yatumye bemera ibyaha bamaze imyaka 22 batemera

Abafungiwe Jenoside muri gereza ya Rwamagana bemeza ko Club yo kurwanya Jenoside yabavanye ku izima bemera ibyaha bamaze imyaka 22 bataremeraga.

Umwe mu bo Gakwaya yahemukiye basuhuzanya nyuma yo kumubabarira.
Umwe mu bo Gakwaya yahemukiye basuhuzanya nyuma yo kumubabarira.

Iyo Club itangirwamo inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, igiye kumara imyaka ibiri itangiye muri gereza ya Rwamagana.

Izo nyigisho ngo ni zo zagiye zituma bamwe mu bagororwa bafungiwe Jenoside bava ku izima bakemera ibyaha, ababyemeye bakandikira imiryango bahemukiye bayisaba imbabazi bakanasaba guhuzwa na yo.

Umuyobozi w’iyo Club, Habimana Emmanuel na we ufungiwe ibyaha bya Jenoside, avuga ko abagororwa 616 bamaze kwandikira imiryango bahemukiye, ariko bose batarabasha guhura na yo kuko 17 bonyine ari bo babashije guhura n’imiryango bahemukiye nyuma yo kuyandikira bayisaba imbabazi.

Gakwaya Faustin apfukamye asaba imbabazi imiryango yiciye muri Jenoside nyuma yo kuyandikira ayisaba imbabazi agahuzwa na yo.
Gakwaya Faustin apfukamye asaba imbabazi imiryango yiciye muri Jenoside nyuma yo kuyandikira ayisaba imbabazi agahuzwa na yo.

Abanditse basaba imbabazi na bo bemeza ko ari ikibazo gikomeye kuba barategereje imyaka isaga 20 kugira ngo basabe imbabazi, nk’uko uwitwa Ntawangundi Yozefu abyemeza.

Agira ati “Ni ikibazo gikomeye kuba umuntu amara imyaka irenze 20 afite mu mutima we ikintu yahishe umuryango. Abacyinangiye umutima barivuna bakanavuna n’igihugu, byaba byiza bikijije ipfunwe tubona mu miryango.”

Imibare y’abagororwa bandikira imiryango bahemukiye bayisaba imbabazi yatangiye kwiyongera, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri Club yo kurwanya Jenoside imaze itangiye muri iyo gereza.

Abagororwa 17 bo muri gereza ya Rwamagana bamaze guhuzwa n'imiryango bahemukiye nyuma yo kuyandikira bayisaba imbabazi.
Abagororwa 17 bo muri gereza ya Rwamagana bamaze guhuzwa n’imiryango bahemukiye nyuma yo kuyandikira bayisaba imbabazi.

Hari abavuga ko bigoye kwemeza ko izo mbabazi basaba ziba zivuye ku mutima, ariko Habimana avuga ko mbere y’uko umuntu yandika asaba imbabazi abanza kuganirizwa hakarebwa niba koko afite umutima wicuza.

Ati “Kugira ngo bandikire iyo miryango barabanza bakatugana kugira ngo twumve koko ko bamenetse imitima bakabona kwandika. Nanjye ubwanjye nanditse nsaba imbabazi, ariko usanga yaramenetse umutima ababajwe n’icyaha cya Jenoside cy’indengakamere twakoze.”

Club yo kurwanya Jenoside muri gereza ya Rwamagana ikomeje gukora ubukangurambaga ku bagororwa bataratura ngo birege ibyaha bya bo.

Abayigize bavuga ko n’ubwo bafunzwe batabura gutanga ubutumwa ku bakoze Jenoside batarafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze, bagasaba abakiyihakana gusubiza amaso inyuma bakatura ibyo bakoze bashize amanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka