Yambuwe isambu n’abamujyanye bamusezeranya kumurera

Jean de Dieu Byukusenge wo mu Karere ka Huye avuga ko yakuwe mu kigo cy’imfubyi n’umuryango we ngo arerwe, ahubwo akamburwa isambu ye.

Jean de Dieu Byukusenge arasaba kurenganurwa
Jean de Dieu Byukusenge arasaba kurenganurwa

Byukusenge w’imyaka 26, avuga ko afite imyaka icyenda ba nyirasenge babiri (abakobwa ba murumuna wa sekuru), na nyina wababyaye ubu witabye Imana, bamukuye mu kigo cy’imfubyi.

Yabaga mu kigo cya AEE cyari mu mujyi wa Butare. Bamuhamukuye bavuga ko adakwiye kurererwa mu kigo cy’imfubyi kandi bahari nk’umuryango we.

Avuga ko ariko, nyuma y’imyaka ibiri gusa abana nabo mu nzu bari batunganyirijwe na cya kigo cyamureraga, bamwirukanye, akajya kwangara, atangira kujya ava mu rugo rumwe ajya mu rundi.

Kuva icyo gihe ngo hatangiye imanza zo kugaragaza ko ari we wasigaye mu muryango wa sekuru witwaga Sitefano Zikuriza, hagamijwe kumuhesha isambu yasize, ariko kugeza n’ubu ntibirakemuka.

Gusa we avuga ko amaze kunanirwa guhora mu manza aburana n’abigiza nkana.

N’ikiniga agira ati“Ndatakamba rwose nk’umuyobozi wazanyumva akamfasha. Imana yazamuha umugisha nk’ufashije umuntu uri mu kaga, nanjye byibura nkagira umutuzo.”

Icyakora, n’ubwo avuga atya ngo ntiyirengagije ko abagiye bayobora umurenge wa Ngoma, ari na wo akomokamo gaherereyemo, bagiye bamufasha.

Avuga ko hari n’igihe bagiye bamucumbikira ku biro by’umurenge.

Guhora mu manza aburana kwitwa umwuzukuru wa Zikuriza byanatumye aba ahagaritse gukomeza kwiga muri kaminuza nyamara FARG yari yamuhaye buruse.

Avuga ko impamvu yabaye aretse ari ukwanga ko yazahugira mu masomo ntamenye aho imanza ze zigeze, bikaba byazamuviramo kuzariha ibyo yatanzweho na FARG.

Ati”Ku rutonde rw’abarangije muri 2012 FARG yagombaga kurihira nanjye ndimo.

N’icyemezo kinyemerera kujya kwiga muri uyu mwaka nari ngifite.

Ariko sinanjya kwiga bashaka guhakana umubyeyi wanjye, bishaka kuvuga ko FARG yaba iri kundihira ku mubyeyi utabaho.”

Avuga ko abayeho nabi, kuko akazi abona ari akamuhemba amafaranga makeya atagira icyo amufasha mu kwiteza imbere, dore ko ari na yo akuramo amatike y’abatangabuhamya.

Muri aba batangabuhamya ngo hari abo agomba kurihira amatike ya moto kugirango bamugereho igihe cy’imanza.

Avuga ko agize amahirwe yabona umufasha iki kibazo kikajya ku ruhande maze akajya kwiyigira.

Abaturanyi bo kwa Sekuru bemeza ko Byukusenge ari uwo muri uyu muryango, kandi ko se umubyara yitwaga Rutegamihigo naho Nyina akitwa Yosafina Kubwimana.

Icyakora ababyeyi be ntibabanaga kuko se yari akiri ingaragu. Na none ariko ngo yari yaramweretse umuryango, anamwiyandikishaho.

Laurent Nkundwamfite wo mu mudugudu wa Karambi, aho se na sekuru ba Byukusenge bari batuye, nawe arabyemeza.

Isambu n'inzu umwe muri ba Nyirasenge atuyemo
Isambu n’inzu umwe muri ba Nyirasenge atuyemo

Avuga ko mbere ya Jenoside Rutegamihigo yarwaye, yabona agiye gupfa akajya kwiyandikishaho Byukusenge ku biro bya Komini Huye, ari na yo babarizwagamo.

Ati “ni uko umugore wanjye adahari, iyo ahaba yari kubikubwira kuko bava kumwandikisha banyoye ikigage hano. Icyo gihe yari yapimye [yari afite ikigage agurisha].”

Nkundwamfite, kimwe n’umukecuru witwa Gemma Mukarutazibwa bavuga ko inzu umwe muri ba nyirasenge atuyemo, mu isambu yakagombye kuba iya Byukusenge, iri mu nkuracyobo yahawe amaze gushyingura se.

Abaturanyi bababazwa no kuba Byukusenge akomeza gusiragira mu manza, hejuru y’uko ba nyirasenge bamukuye mu kigo cy’imfubyi yiberagamo, cyashoboraga kuba cyaranamwubakiye akaba afite aho kuba.

Louis Ntazinda, n’imvugo yumvikanamo uburakari agira ati “Ubundi bamuzaniraga iki? Nk’imfubyi bari kumwe zitabonye ababyeyi bazitwara nta n’umwe utarubakiwe, bo bafite aho kuba. Ubwo se bamuzanye kugira ngo bazamuhakane?”

Abaturanyi bavuga ko batumvu impamvu urubanza rwe rumaze igihe kirekire kandi bizwi ko ibyo ba nyirasenge baburana ari amahugu.

Bavuga ko ruramutse ruburanishirijwe aho batuye mu mudugudu wa Karambi byatuma ikibazo cye gikemuka vuba.

Ku bijyanye n’icyo ba nyirasenge bavuga kuri iki kibazo, utuye muri ya nzu bivugwa ko yubatse mu nkuracyobo ya Jean de Dieu avuga ko nta cyo yavuga, ko hakwiye gutegerezwa ibizemezwa n’urukiko.

Ikibazo cya Jean de Dieu Byukusenge cyavuzweho ubwo abakozi ba Minisiteri y’ubutabera bagendereraga imfubyi za jenoside zo mu Karere ka Huye zibana tariki 24/12/2015.

Icyo gihe Minisitiri Busingye Johnston yasabye ko cyakemurwa byihuse.

Iki kibazo cyanagaragarijwe abagize inteko ishinga amategeko bagendereye Akarere ka Huye muri uyu mwaka, basaba ko yarenganurwa vuba, nk’umwana wacitse ku icumu wambuwe imitungo yasigiwe n’ababyeyi.

Byukusenge ariko avuga ko kugera n’ubu kitakemutse, akiri mu manza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Arsène Kabalisa, nawe yemeza ko Byukusenge yari yatsinze urubanza rwemeza ko ari uwo mu muryango w’abamuhakana.

Ariko ngo yagiye kujya kumuhesha isambu ye ba nyirasenge bagaragaza ko bafite izindi ngingo nshya zatumye urubanza rugomba gusubirwamo.

Avuga ko ategereje icyemezo cy’urukiko kugira ngo abashe kurangiza uru rubanza. Ruzaburanwa kuwa kabiri utaha tariki 13 Ukuboza 2016.

Byukusenge yibaza impamvu ariwe gusa wakwa impapuro zivuye mu nkiko zemeza ko akomoka muri uriya muryango kugira ngo agire uburenganzira ku isambu sekuru yari yaragabanye.

Avuga ko atabyumva kuko abayihaye bo ntawe ubabaza izo mpapuro kandi na bo atari abazungura ba sekuru, kuko bafite ubutaka bwabo basigiwe na se.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yabuze abamugira inama kweri, kwiga nibyo bya mbere. None se mwana, uramutse utsinzwe, ko mu rukiko hadatsinda ufite ukuri buri gihe? Wababara cyane, ndetse bikakuviramo no guhurwa ishuri. Isambu y’iHuye se iba ingana iki? Iga maze uzaburane nabo urangije , aho kwiga ari uko umaze kurangiza imanza.

GGG yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

Uyu mwana ndumva ambabaje cyane!!! Nyamuneka nimumurenganure! Amarira y’imfubyi......nyamuneka nimukorere Imana. Nta kibi nko kuba warasigaye wenyine wagira amahirwe ukabona abitwa ko ari abo mu muryango wawe nyamara aho kuguhoza bakaguhogoza!!! Mana we! Genda RWanda waragowe!!! Ayo uhora urira kubera abawe uzayahozwa ryari koko?!

hh yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Wagombaga kuba waragiye kwiga wa mwana we nyuma ukaburana ufite nubushobozi bwo kuba wahubaka niyo waba ukorera macye . twasigaye nta butaka dufite ariko turiho kuko farg yaturwanyeho

Umubyeyi yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka