Wa muyobozi wanze buji mu gihe cyo kwibuka yakurikiranywe

Mukansanga Clarisse wari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukansanga Clarisse wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Nyabihu
Mukansanga Clarisse wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Nyabihu

Hari tariki 12 Mata 2018 ubwo muri aka karere bari mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe cyo gucana urumuri kigeze batangira guha buji abitabiriye uwo muhango nk’uko bisanzwe bigenda.

Ariko we bamugezeho ngo yarayanze avuga ko we atayikeneye ahubwo bakwiye kuziha abazikeneye.

Abari muri uwo muhango bumvise ayo magambo byarababaje batangira kwijujutira ayo magambo yavuze nk’umuyobozi. Bukeye bwaho ni bwo inkuru zatangiye gusakara mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ari nako igitutu gikomeza kumwotsa ngo yegure.

Umuryango IBUKA ukorera muri aka karere na wo wasabye ko umuyobozi nk’uwo adakwiye kurangwa n’iyo mvugo, usaba ko yahita yegura ku mirimo.

Nyuma y’ukwezi yahise yegura, tariki 11 Gicurasi 2018, ariko IBUKA yizeza ko icyo kibazo kitazagarukira aho kuko iperereza rizakomeza, byagaragara ko yabivuganye ingengabitekerezo agakurikiranwa n’ubutabera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018, ni bwo Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha rwemeje ko dosiye ye yamaze gukorwa akaba agomba gushyikirizwa ubugenzacyaha , nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’uru rwego Mbabazi Modeste.

Yagize ati "Uyu munsi yafashwe arafungwa azashyikirizwa urukiko ku wa Mbere."

Ku ikubitiro, Mukansanga ashinjwa ibyaha birimo ibyo gupfobya Jenoside, ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano nayo.

Gusa we arabihakana akavuga ko yabivuze agamije kugira ngo babanze bahe buji abandi batazifite kandi ari bo bari benshi.

Aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa, Mukansanga yahanishwa ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, afungwa hagati y’imyaka itanu kugeza kuri icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100Frw kugeza kuri miliyoni 1Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uyu muntu arazira ubusa... Nta cyaha mbona rwose...

Alvez yanditse ku itariki ya: 12-05-2018  →  Musubize

Jye nacitse ku icumu kandi simbeshya.Ntabwo nemera ko kwanga kwakira bougie bisobanura ko wanga abatutsi necessarily.Wenda hari ikindi cyabimuteye.Ubuse umpaye ikintu nkanga kucyakira,byaba bisobanura ko nanga abandi bacyakiriye? Bwa bumwe n’ubwiyunge bavuga ko bugeze kuli 95% buracyari kure cyane.

Rwakana yanditse ku itariki ya: 12-05-2018  →  Musubize

Uvuze neza muvandi

John yanditse ku itariki ya: 12-05-2018  →  Musubize

ntaho utaniye nuyu m ushinyaguzi,udashaka kwibuka inzira karengane,amenyekanye kare nabandi barebereho ntizabikinishe.

duterimbere yanditse ku itariki ya: 12-05-2018  →  Musubize

Ariko nkuyu wavuga ko azira iki ahubwo byagahaye leta isomo ubu se nkuyu ko ariwe warushinzwe abacitse ku icumu ubu nkuyu yabafasha iki koko?usanga aho bibuka genocide yakorewe abatutsi ababa bihagararaiye ari abafite abantu bagize uruhare muriyo genocide babigeramo kwihangana bikabantanira bakahakorera amahano kandi ngo ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 95%

NSHIMIYIMANA Alexandre yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka