USA: Yarusimbutse hasigaye amasaha ane ngo aterwe urw’ingusho

umugabo ushinjwa ubwicanyi warugiye guhanishwa kwicwa atewe urushinge muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yarusimbutse hasigaye amasaha ane.

Williams wari warakatiwe ashinjwa kwica umuntu mu 1998.
Williams wari warakatiwe ashinjwa kwica umuntu mu 1998.

Marcellus Williams ufite imyaka 48, yakatiwe igihano cyo kwicwa muri 2001 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore akoresheje icyuma mu 1998, amusanze mu rugo agiye kwiba nk’uko ikirego kibivuga.

Ku wa gatatu tariki 23 Kanama 2017, ni bwo yagombaga kwicwa atewe urushinge rurimo uburozi buhagarika umutima, ariko byasubitswe hasigaye amasaha ane gusa.

Eric Greitens, Guverineri wa Missouri muri USA, ni we wasubitse igihano cyo kwicwa Marcellus yagombaga guhabwa kuri uyu wa gatatu.

Guverineri wa Missouri yavuze ko agiye gushyiraho itsinda rigomba kugenzura ibimenyetso bishya byatanzwe n’abunganira uregwa birimo, DNA basanze ku cyuma cyakoreshejwe mu kwica nyakwigendera.

Ushinzwe kunganira Marcellus Williams yemeje ko ibimenyetso bya DNA bishya byavumbuwe hakoreshejwe uburyo bugezweho basanga iyo DNA ari iy’undi muntu utari Marcellus Williams umaze imyaka 16 mu buroko ategereje kwicwa.

Greg Hampikian impuguke mu buvuzi yemewe n’amategeko muri USA, na we yavuze ko imisatsi basanze ku murambo w’uwo Marcellus ashinjwa kwica baje gusanga na yo atari iye.
Gusubika igihano cyo kwica Marcellus byari bimaze iminsi byamaganwa n’abantu benshi muri USA. Hari n’inyandiko imaze gushyirwaho umukono n’abantu basaga ibihumbi 200 yashyizwe kuri internet isaba Guverineri wa Missouri kwitambika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka