Umwongerezakazi Uwamahoro Viollette ushinjwa ubugizi bwa nabi yafunguwe by’agateganyo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo, Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza ngo aburane ari hanze.

Uwamahoro Viollette yarekuwe ubu azajya aburana ari hanze
Uwamahoro Viollette yarekuwe ubu azajya aburana ari hanze

Uru rukiko kandi rwanzuye ko umupolisi witwa Shumbusho Jean Pierre bareganwa, ushinjwa kumena amabanga ya Leta, kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uwamahoro Viollette, yagejejwe imbere y’ubutabera ku nshuro ya mbere tariki ya 23 Werurwe 2017, aburana ifungwa n’ifungurwa.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Uwamahoro ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho

Muri uru rubanza Mukamusoni Antoinette wunganira Uwamahoro, yasabye urukiko ko umukiriya we yaburana adafunze, kuko atwite inda y’amezi atanu.

Yagaragaje kandi ko nta mpungenge zo gutoroka zikwiye kubaho kuko bafite ibyangombwa bye byose n’umwirondoro we uhagije.

Uyu Munyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza yafatiwe mu Rwanda mu kwezi wa Gashyantare , aho yari avuye mu Bwongereza, aje mu muhango wo gushyingura umubyeyi we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ko mwihutira guca imanza ariko,mujye mureka ubutabera bukore akazi kabwo,kdi iyo umuntu atarahamwa n,ibyaha aba akiri umwere,ntampamvu yo kumwita umugambanyi rero!

Ngendahayo yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

ahubwo njye numva ntanimamvu yo gufungurwa byagateganyo. uwo Ni umugambanyi ntabwo Ari umunyarwanda kazi

Cedric yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

voila la justice hanyuma bababndi bazage kwimanika u \rwanda rwubahiriza amategeko y’uburana rwose

kay yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka