Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yasabye kuburana adafunze kuko atwite

Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza uherutse gufatwa na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi, yagejejwe imbere y’ubutabera, aburana ifungwa n’ifungurwa.

Uwamahoro Violette arashinjwa ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano
Uwamahoro Violette arashinjwa ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Uwamahoro ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Mu ngingo zatanzwe na Mukamusoni Antoinette umwunganizi w’Uwamahoro, asaba ubutabera ko yaburana adafunze, yagaragaje ko atwite inda y’amezi atanu.

Yagaragaje kandi ko nta mpungenge zo gutoroka zikwiye kubaho kuko bafite ibyangombwa bye byose n’umwirondoro we uhagije.

Uwamahoro Violette (wambaye ikoti ry'ubururu bwijimye) n'umwunganizi we Mukamusoni Antoinette
Uwamahoro Violette (wambaye ikoti ry’ubururu bwijimye) n’umwunganizi we Mukamusoni Antoinette

Uru rubanza rwasubitswe kugirango izi ngingo zose zagaragajwe, zigweho, rukazasubukurwa ku itariki bya 27 Werurwe 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Bravo ku kazi ka Police yataye muri yombi uwo mugizi wa nabi, ahasigaye ubutabera ni bukore neza kandi ntibamurekure kuko uwo ni mubi cyane nkurikije ibyaha nsomye ari gushinjwa

Yves yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

umuntu wese utwifuriza ibibi nawe ajye abigirirwa ubu se nkuyu mudamu koko yumvaga afite imbaraga zingana gute ku buryo yahungabanya umutekano wacu? ntabwo abantu nkaba bashyize imbere amacakubiri bakwiye guhabwa umwanya ubutabera ni bukore akazi neza

Sangano yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

ngo bamurekure aratwitwe!!!!!! ayo ni amatakirangoyi ubundi se yagiye mugukora ibyaha asanzwe atabizi ko atwite?? umutekano w’u Rwanda wagezweho biruhanyije nta mpamvu yo kujenjecyera uwari wese ushaka kuwuhungabanya.

Paul Kamana yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

abantu nkaba abanyarwanda dukwiye kujya tubagendera kure kandi tukabirinda cyane! ni abashaka gusubiza inyuma igihugu cyacu cyari kimaze kugera aho kigera, ariko aba iyo baje baba bashaka kuba ba kidobya!

emile yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Ni akaga pe

Chief Editor yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Ahubwo iyo baturirwa baburana bagahita bafunga iyi nkotsa

mbonyi yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka