Umuyobozi urya ruswa aba atukisha abakora neza - Murekezi

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase avuga ko umuyobozi urya ruswa aba ahemukiye igihugu akanatukisha abandi bayobozi bayobora neza.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase akemura ibibazo by'abaturage mu Karere ka Nyagatare
Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase akemura ibibazo by’abaturage mu Karere ka Nyagatare

Yabitangarije mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyagatare kuri uyu wa 24 Ukwakira 2017, byari bigamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa n’ibyaha bifitanye isano nabyo.

Muri ibi biganiro kandi Umuvunyi mukuru yaboneyeho kwakira no gusuzuma ibibazo by’abaturage bigaragaramo akarengane, ibikemurwa bigakemurwa ibindi bigahabwa ababikurikirana bikazabonerwa ibisubizo byihuse.

Murekezi Anastase avuga ko kurwanya ruswa n’akarengane ari ikintu kizahora gikorwa kuko ngo Leta y’ubumwe ari wo murongo yihaye wafasha abaturage gutera imbere.

Avuga kandi ko umuturage utanga ruswa kuri serivisi aba afitiye uburenganzira, aba ahombeje igihugu na bagenzi be bazaza kwaka serivisi nyuma ye.

Ati “Gutanga amafaranga ya ruswa uba wihemukiye, unahemukiye bagenzi bawe batazabasha kubona iyo ruswa baje gusaba iyo serivisi. Umuyobozi we uyirya aba atukisha abayobozi bayobora neza, bikaba bifatwa nko guhemukira igihugu.”

Umuvunyi mukuru akomeza avuga ko ubusazwe serivisi zisaba amafaranga zigenwa n’itegeko, buri wese uyihabwa akaba yishyura agahabwa inyemezabuguzi. Bityo ngo nta muturage ugomba kurenga kuri izo serivisi ngo yishyure n’ibyo agomba guherwa ubuntu.

Yaboneyeho gusaba abayobozi baka abaturage ruswa gusezera ku neza abashoboye, ngo kuko serivisi batanga ari inshingano atari impuhwe.

Ati “ Abayobozi iyo batanga serivisi ni inshingano zabo si impuhwe, iyo umuyobozi adashoboye gutanga serivisi zikenewe, aba akwiye kubisa abashoboye kuzitanga bakaba ari bo bayobora.”

Bamwe mu baturage bashimye iyo gahunda yo kubegera bakumva ibibazo byabo bigakemurwa, ngo kuko kubihoramo bidindiza iterambere ryabo.

Banavuga ko akenshi ibibazo bafite biterwa n’ubuyobozi budakorera neza abaturage, batanga urugero ku byiciro by’ubudehe.

Shyirambere Laurent umwe mu baturage bo muri ako Karere, avuga ko n’ubwo bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu guha serivisi mbi abaturage, rimwe na rimwe n’abaturage baba atari shyashya.

Ati “ Bamwe muri twe ntibanyurwa n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bitababogamiyeho bakabyita akarengane, kandi iyo usesenguye neza usanga nta karengane karimo”.

Abakozi b’urwego rw’umuvunyi bazamara iminsi ine mu Karere ka Nyagatare bazenguruka imirenge yose bumva banakemura ibibazo by’abaturage bigaragaramo akarengane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka