Umuvunyi mukuru yanenze umuvuduko ibibazo by’abaturage bikemurwamo n’ikigo ayoboye

Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko umwaka wa 2018 ruzaba rwamaze gusesengura no guha umurongo amadosiye 2000 y’ibirarane rufite.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, ari kumwe n'umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo hamwe n'umuyobozi w'Akarere ka Ruhango bakemura ibibazo by'abaturage
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, ari kumwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango bakemura ibibazo by’abaturage

Uru rwego ruvuga ko nta dosiye ikwiye kurenza amezi atatu itarasesengurwa, kugira ngo nyir’ikibazo amenye uko yitwara.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko ibibazo byashyikirijwe urwego rw’umuvunyi bisesengurwa ku muvuduko udahwanye n’ingano yabyo, kuko urwego rw’umuvunyi rusesengura gusa dosiye 1000 ku mwaka bigatuma ibirarane bikomeza kwiyongera.

Agira ati “Uyu mwaka dosiye zose zizaba zasesenguwe izisaba ko imanza zisubirishwamo zijyanwe mu nkiko. Tuzajya kandi dusura abaturage turebe niba koko ibibazo byakemuwe”.

N’ubwo ibibazo bihabwa umurongo, ariko usanga hari abaturage bakemurirwa ibibazo n’urwego rw’umuvuni, ariko inzego zahawe inshingano zo kubikemurira ntizibyihutishe.

Uzamushaka Patirisiya yakemuriwe ikibazo cy’uko ahabwa umurima yari yatsindiye ariko na n’ubu aracyasaba kurenganurwa kandi n’ubundi urwego rw’umuvunyi rwari rwaramukemuriye ikibazo mu myaka ibiri ishize.

Agira ati “Impapuro z’urwego rw’Umuvunyi ndazifite, mfite iz’Akarere mfite n’izo ku Ntara ariko na n’ubu ikibazo cyanjye ntikirakemuka, kuko Umuyobozi wagombaga kundangiriza ikibazo atabikoze uko byari biteganyijwe.”

Abafite ibibazo mu Karere ka Ruhango bari baje kubigeza ku bayobozi
Abafite ibibazo mu Karere ka Ruhango bari baje kubigeza ku bayobozi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko ibibazo byahawe imirongo y’uko bikemurwa bigeye gukurikiranwa ahagaragaye ibindi bibazo na byo bigashakirwa umuti.

Agira ati “Guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha tuzatangira gukurikirana uko ibibazo twahaye umurongo byakemutse, n’uyu mukecuru tuzongera dusubire yo dusuzume bundi bushya”.

Urwego rw’Umuvunyi kandi ngo ruzajya rusura abaturage bakemuriwe ibibazo kugira ngo rurebe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro rwatanze.

Ibibazo bikunze kugezwa kuri uru rwego byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku mitungo, ndetse n’ibijyanye n’izungura, n’ibya ba rwiyemezamirimo batishyura abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka