Mu burenganzira bw’Umunyarwanda ntiharimo kunywa ibiyobyabwenge - Minisitiri Busingye

Iyo havuzwe uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’itegeko, hari abumva ko bafite n’ubwo gukoresha umubiri wabo uko bashaka harimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibi Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko nta na rimwe Umunyarwanda azemererwa uburenganzira bwo kwiyangiza.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yabigarutseho ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, kizibanda ku kongera ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, cyatangirijwe mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa 23 Mutarama 2018.

Yabigarutseho nyuma y’uko umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere Prof Shyaka Anastase yari amaze kugaragaza ko muri aka karere ka Rutsiro hakigaragara cyane ibyaha by’urugomo birimo gukubita no gukomeretsa, biri ku kigereranyo cya 35%. Imwe mu ntandaro zabyo ngo ni ibiyobyabwenge.

Minisitiri Busingye yagize ati “Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo guha Abanyarwanda uburenganzira, kandi igafata iyambere ngo bugerweho. Ariko kunywa ibiyobyabwenge si uburenganzira u Rwanda ruzaha abaturage”.

Minisitiri Busingye kandi yashishikarije abaturage kumenya uburenganzira bwabo bakanabuharanira, ariko kandi nabo bagashishikarira gukurikiza amategeko.

Yongeyeho ko ibyaha by’urugomo ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge bizakomeza kongererwa ibihano, mu rwego rwo guca intege ababikora.

Nyabyenda Claver umuturage wo mu Murenge wa Mushubati yemeza ko koko ibiyobyabwenge n’urugomo biharangwa, akanemeza ko buri muturage agize uruhare mu kubirwanya byacika.

Ni ku nshuro ya 9 Minisiteri y’ubutabera igena iki cyumweru, kigamije gufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo, no kumenya uko ibibazo byabo bikemurwa ndetse no guhabwa ubumenyi ku mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka