S/Lt Seyoboka yongerewe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwemeje icyifuzo cy’ubushinjacyaha cy’uko S/Lt Seyoboka Jean Claude ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.

Seyoboka yakatiwe kongera gufungwa indi minsi 30 y'agateganyo adahari
Seyoboka yakatiwe kongera gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo adahari

Kuwa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017, ubushinjacyaha bwari bwasabiye s/Lt Seyoboka iminsi 30 y’inyongera ku gifungo cy’agateganyo, buvuga ko bugikora iperereza ryimbitse ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bumukurikiranyeho.

Mu gufata uyu mwanzuro urukiko rwashingiye ku ngingo ya 104 y’itegeko rigena imiburanishirize y’Imanza nshinjabyaha, rwemeza ko S/Lt Seyoboka akomeza gufungwa iminsi 30 ubushinjacyaha bugakora iperereza ryimbitse, hakanabazwa abatanga buhamya bashya barindwi.

Iyi ngingo urukiko rwashingiyeho ivuga ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe mbere y’urubanza kimara igihe cy’ukwezi habariwemo umunsi cyafashweho. Iyo iyo minsi irangiye, ishobora kongerwaho ukwezi kumwe bigakomeza gutyo.

Iyi ngingo ivuga ko iyo ukwezi kurangiye ku byaha byoroheje icyo gifungo kidashobora kongerwa. Ku byaha bikomeye iyi ngingo ivuga ko iki gifungo cy’agateganyo kitarenza amezi atandatu, naho ku byaha by’ubugome nk’ibyo Seyoboka akurikiranyweho igifungo cy’agateganyo kitarenza umwaka umwe.

Iki cyemezo urukiko rwagitangaje S/Lt Seyoboka ataragera mu rukiko, kuko amasaha yo kuburana yageze atarahagera kubera gukererwa.

S/Lt Seyoboka akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira mu bikorwa uwo mugambi, ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’icyo gusambanya abatutsikazi ku gahato.

Yagejejwe mu Rwanda ku itariki ya 18 Ugushyingo 2016 avuye muri Canada aho yari yarahungiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka