Rusizi: Abaturage barashinja inzego z’ibanze ruswa, Meya akabitera utwatsi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo Leta ntako itagira kugira ngo irwanye Ruswa, hakiri bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze ikigaragaraho muri aka Karere.

Rusizi abaturage barashinja abayobozi kuba bakibaka ruswa ngo babakemurire ibibazo
Rusizi abaturage barashinja abayobozi kuba bakibaka ruswa ngo babakemurire ibibazo

Aba baturage bavuga ko hari inzego zimwe na zimwe bamaze kumenyera ko bibwiriza bakayitanga nta n’uyibasabye, ahandi bakaba babizi neza ko mbere yo kwaka serivise bagomba gutegura akantu ko gutanga niba bumva bayikeneye.

Uwase Francine yagize ati” Nk’Abayobozi b’ibidugudu aho bava bakagera, utabahaye ruswa mu gihe ukeneye kubaka nta cyangombwa wabona. Uramutse ugerageje kubaka utabahaye akantu ntimwumvikana kandi ntawakwerurira ko ashaka ruswa bose baba bashaka ko umuntu yibwiriza.”

Sinayitutse Ephrem nawe ati” Ruswa uretse ko bayitanga mu ibanga ariko biragoye kuba wajya gusaba serivisi ntakantu utanze bitewe n’uburemere bw’ikibazo wifuza ko cyakemuka.

nkajye nkora akazi ko kubaka hari igihe umuntu aguha akazi ugakora babahemba waba utibwirize ngo ugire akantu umuha akagukuramo akazana umushya wowe ukavamo.”

Aba baturage basobanura ko iyi ruswa ivugwa ahanini ikunze kugaragara mu nzego z’ibanze guhera mu midugudu kuzamura, gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ntibwemezanya n’ibyo abaturage bavuga.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko bagiye guhindura serivisi zituma abaturage bababona uko batari
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko bagiye guhindura serivisi zituma abaturage bababona uko batari

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, avuga ko yemeranya nuko hari hamwe na hamwe muri izi nzego serivisi zikigenda buhoro bigatuma abaturage babyinubira, ariko ahakana ko nta ruswa izigaragaramo.

Agira ati” Iyo udahaye umuturage serivisi ku gihe ashobora gutekereza ko uri kumusaba ruswa kandi wenda nta niyo utekereza kumusaba bitewe gusa nuko utarangije inshingano zawe ku gihe.”

Akomeza agira ati” Njyewe ntawe urampamagara ngo ambwire ngo Meya umukozi wawe yansabye ruswa. Rero ibi abaturage bavuga umuntu ntiyabishingiraho ngo ahamye ko koko ruswa ihari.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu Akarere kari muri gahunda yo kunoza imitangire ya Serivise cyane cyane muri izo nzego bakekera ruswa, kugira ngo imyumvire y’Abaturage ihinduke.

Mu minsi yashize umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency international Rwanda) wakoze ubushakashatsi mu mujyi wa Kigali n’uturere twatoranyijwe twunganira uyu mujyi uko ari dutandatu.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Rusizi ariko kaza ku mwanya wa mbere mu kwaka ruswa abaturage, kugira ngo babashe kubona serivise.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka