Perezida Kagame yizeje inkunga Abacamanza nibaramuka bagabanije kwakira ruswa

Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza 2017-2018, Perezida Kagame yizeje inkunga Abacamanza mu kuzamura imibereho yabo, ariko abasaba kuzabanza bagabanya kwakira ruswa, icyo yise inkunga idakwiye bamwe muri bo bavugwaho kwakira.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza.
Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza.

Umwaka w’Ubucamanza watangirijwe mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 11 Nzeri 2017.

Mu Ijambo rya Perezida Kagame atangiza uwo mwaka w’ubucamanza yagize ati" Uko muzajya mugabanya gufata inkunga idakwiye, ni ko nzajya mbongerera inkunga ikwiye".

Perezida Kagame yashingiye ku ijambo, Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Rugege Sam yavuze, asaba ko Perezida Kagame yatera inkunga abacamanza, mu bikorwa batangiye byo kunoza imibereho y’abakora mu nzego z’ubutabera.

Perezida Kagame yababwiye ko uko amikoro y’igihugu azamuka, nta cyabuza gutera inkunga abakora mu nzego z’ubutabera kugira ngo imibereho yabo izamuke, ariko abasaba kubanza kongera imbaraga mu kurwanya ruswa, kugira ngo abaturage bakorera barusheho kubizera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo Birakwiye Ruswa Igomba Gucika Burundi Kuko Imunga Ubukungu Bwacu!!. Kuba Perezida Wacu Abitekerezaho Ndizera ko Izacika Burundu. N’ubwo Bizatinda Cyane!!. Ark Gugirango Igabanuke Ni hashyirweho Uburyo Bukomeye Bwokurinda Umuntu Watanze Amakuru Ya Ruswa Kuko Umuntu Ukurenzeho Muburyo Bw’iterambere Ushobora Kumutangaho Amakuru Ugasanga Urabizize Mu buryo Bukomeye Bwo Gutanga Izindi Kugirango Agirwe Umwere!!!!. Murakoze Kandi Turabakunda!!!.

Ntakiyimana Damascene yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

Barinda bayigabanya se ahubwo bayicitseho.Ntekereza ko ijambo"kuyigabanya"ridakwiriye.Nibayicikeho burundu, ukuri n’ubutabera biganze.Naho ibyo basaba,bibuke ko ubukene buri hose,na mwarimu yaravuze none bamukuye no mu bakozi ba Leta.Basigaye bavuga ngo "abakozi ba Leta n’abarimu".H.E natabare.

John yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka