Perezida Kagame yabwiye abacamanza guca ruswa mbere yo gusaba kongezwa (IVUGURUYE)

Perezida Kagame yasabye abacamanza guca ruswa kugira ngo nabo babone aho bahera basaba Leta kubongeza imishahara.

Perezida Kagame yasabye abacamanza guca ruswa.
Perezida Kagame yasabye abacamanza guca ruswa.

Yabitangaje ubwo yasubizaga ikifuzo cya Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege wasabiye abacamanza kongererwa umushahara.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubutabera, Prof. Rugege yavuze ko abacamanza bakoze akazi kenshi karimo kwihutisha imanza zari zaradindiye.

Ariko yifuje ko nubwo batemerewe kwakirai nkunga ivuye hanze igenewe abacamanza ariko iya leta yo bayakira, kubera ko n’ubukungu bw’igihugu buhagaze neza.

Perezida Kagame nawe yemeye ko hari byinshi ubucamanza bwashyize ku murongo ariko yongeraho ko ruswa ikiri ikibazo kandi ari bo bafite inshingano zo kuyica burundu.

Yagize ati “Nagira ngo dukorane amasezerano, uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye ni ko nzajya nzamura ikwiye, kandi buriya iyo bigabanutse mureba imibare uko imeze turwanyije ibigenda mu buryo butari bwose no hanze y’ubutabera ariko byanashingira no ku butabera igihugu kirunguka kandi kibona ya mikoro arazamuka.

Igihe amikoro azamutse, ibyo Perezida w’Urukiko avuze ndemeranya na byo nta mpamvu n’umugabane ujya ku bakora ubutabera utazamuka.”

Abacamanza bashimiwe uruhare bagize mu kugabanya ubwinshi bw'imanza zari zaradindiye ariko basabwe guca na ruswa.
Abacamanza bashimiwe uruhare bagize mu kugabanya ubwinshi bw’imanza zari zaradindiye ariko basabwe guca na ruswa.

Prof Rugege yavuze ko imanza zari zihari zagabanyutseho 23% mbere y’uko umwaka wa 2016/2017 urangira. Avuga ko byagezweho kubera gahunda ubutabera bwashyizeho yo gukoresha ikoranabuhanga ryo guhuza imanza rizwi nka “Integrated Electronic Case Management System (IECMS)”.

Ubu buryo bwa IECMS bwanahawe igihembo ku rwego mpuzamahanga, bufasha kwihutisha no gukorera mu mucyo ibijyanye no guhanahana amakuru y’imanza. Kandi bukanatanga akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkabantu barenganyijwe nabakomeye bari mubuyobozi barenganura nande nimunsu biza ndabatangariza byinsi

Taremwa yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka