PAC irasabirwa ububasha burenze ubwo gutanga inama

Abadepite basanga komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) ikwiye kongererwa ububasha bw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kurusha gutanga inama mu myanzuro.

Nkusi Juvenal, Perezida wa komisiyo yo mu nteko ishinzwe gukurikirana umutungo wa leta (PAC)
Nkusi Juvenal, Perezida wa komisiyo yo mu nteko ishinzwe gukurikirana umutungo wa leta (PAC)

Icyo ni icyifuzo cyaragajwe na bamwe mu Badepite ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ukwakira 2017, ubwo Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) yagezaga ku nteko rusange y’Abadepite raporo y’igenzura ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’imyaka ya 2012/ 2013 na 2013/ 2014.

Nkusi Juvenal, Perezida wa PAC yagaragarije abagize inteko rusange y’Abadepite ko mu mwaka wa 2012/ 2013, Inteko ishinga amategeko yakoze imyanzuro 28 muri yo 13 gusa ihwanye na 46% akaba ari yo ishyirwa mu bikorwa.

Abadepite bagendeye kuri ibyo bipimo by’imyanzuro yashyizwe mu bikorwa iri ku kigero cyo hasi, bagaye uburyo ingamba ziba zafashwe mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutungo wa leta zidashyirwa mu bikorwa kandi ugasanga ibigo bimwe na bimwe nibyo bihora bigaruka.

Abadepite basabye ko PAC ihabwa ububasha burenze ubwo gutanga inama na raporo
Abadepite basabye ko PAC ihabwa ububasha burenze ubwo gutanga inama na raporo

Depite Mporanyi Theobald wabimburiye Abadepite 9 batanze abandi gusaba ijambo yanenze ibigo bihora bishyirwa muri raporo y’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

Agira ati “Njye numva nkurikije ibyo tumaze kubona n’uko twashyiraho itegeko kuko, nitwe tuyashyiraho tugaha PAC ububasha bw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kuko niba tugenzura tukerekana ibintu uko bimeze,twajya kureba tugasanga ishyirwa mu bikorwa ririmo amakosa.

Umuntu yakwibaza impamvu bahora bagaruka imbere yacu ntitugire icyo tubakoraho twarabyerekanye kuki tutashyiraho ubwo bubasha kandi ari twe dushyiraho amategeko.”

Mukamurangwa Sebera Henriette we yavuze ko niba inkiko zisanzwe zarananiwe gukemura ikibazo cyihariye cy’ubujura no gusesagura umutungo wa Leta hakwiye kujyaho ubucamanza bwihariye.

Ati “Nk’uko twashyizeho Inkiko Gacaca ku kibazo cyihariye na hano ikibazo cyihariye cy’ubujura no gusesagura umutungo, twashyiraho ubucamanza bwihariye.”

PAC yaragaragarije abagize inteko rusange y’Abadepite ko muri rusange hari imanza 378 zijyanye n’imikoreshereze mibi y’imari n’umutungo wa Leta muri zo haburanywe imanza 78, Leta itsinda 68 mu gihe izisigaye kiziri mu nkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndibaza ko Leta yacu itakora ayo makosa abadepite bifuza! Legislative should well understand theior role.
Dufite Judiciary, Executive kandi bumva inshingano zabo nta n’ubwo bigeze bavuga ko bananiwe ngo bakenere ko urundi rwego rubafasha. None se barashaka kureka inshingano zabo bakibera muri Judiciary cg Executive?
Ubwo n’Itegeko Nshinga sinzi niba baba baryubahirije/baryubashye!!!Abazi amategeko mudufashe izo ntumwa za rubanda zidakora amahano!

Gusa nari menyereye ko Imishinga y’amategeko yose atangwa na Governement then Legislative igakora ako gutora/kudatora ingingo ku yindi!

Titi yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka