Nyaruguru: Yatawe muri yombi ashaka guha ruswa umupolisi

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyaruguru iravuga ko yataye muri yombi Senguge Valens wo mu Murenge wa Kibeho, akekwaho gushaka guha ruswa y’ amafaranga ibihumbi 50 umupolisi.

CIP Andre Hakizimana asaba abaturage kwirinda gutanga indonke bagura serivise zitemewe n'amategeko.jpg
CIP Andre Hakizimana asaba abaturage kwirinda gutanga indonke bagura serivise zitemewe n’amategeko.jpg

Uyu musore w’imyaka 26 ngo yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ashaka gutanga aya mafaranga kugira ngo afunguze mushiki we, ufunzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa polisi unakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana, yemeje aya makuru avuga ko Senguge yari amaze iminsi avugana n’umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha mu Karere ka Nyaruguru, amusaba gufungura mushiki we, ko ndetse yari yamwemereye kumuha amafaranga ibihumbi 50.

Kuri uyu wa mbere ubwo Senguge yagombaga gushyikiriza uyu mupolisi amafaranga, ngo nibwo yatawe muri yombi biturutse ku kuba uyu mupolisi yari yatanze amakuru y’iyo ruswa.

CIP Hakizimana yavuze ko polisi y’igihugu yahagurukiye kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi akanashimira uyu mupolisi wagize ubunyangamugayo agatanga amakuru hakiri kare kugirango Senguge afatwe.

Yagize ati ”Abapolisi basanzwe babizi ko ruswa imunga igihugu,kandi ko gukora umwuga wa gipolisi bisaba ubunyangamugayo. Ni ngombwa rero ko tumushimira kandi dushishikariza n’abandi kujya bakora nka we”.

CIP Hakizimana yaboneyeho kwibutsa abaturage ko gutanga ikiguzi kugira ngo bahabwe serivisi zitemewe ari icyaha gihanwa n’amategeko, anabibutsa ko bidakwiye ko batanga amafaranga bagura serivisi bafitiye uburenganzira.

Ati”Serivisi ntigurwa, murabizi ko itangirwa ubuntu.Turabashishikariza kwirinda gutanga ruswa, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kurangwamo ubutabera”.

Uyu Senguge aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranweho, yahanishwa ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo hakorwe umurimo unyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Well done DPU Nyaruguru,"No corraption"bibe umuco

Aimé yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka