Nyaruguru: Batanu barimo babiri bayoboraga imirenge beguye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, Busizi Antoine, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakozi batanu bo muri aka Karere beguye ku mirimo yabo.

Akarere ka Nyaruguru gaherereye mu Ntara y'Amajyepfo
Akarere ka Nyaruguru gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo

Nk’uko uyu muyobozi yabitangaje, ngo mu beguye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru Habumugisha Jules, watangaje ko yeguye ku giti cye.

Yagize ati “Uweguye ku mpamvu ze bwite ni uwo w’umurenge wa Ruheru. Hanyuma tukagira n’undi witwa Rushingwankiko Valens w’Umurenge wa Kivu wanditse atumenyesha yuko agiye kwiga.”

Yakomeje avuga ko hari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kibeho weguye ku mirimo ye, ndetse n’abandi bakozi babiri bari bashinzwe ibijyanye n’imyubakire mu karere ka Nyaruguru.

Abajijwe ku bijyanye n’ibivugwa ko n’Umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yaba yeguye, Bisizi yagize ati “Iyo udafite inyandiko igaragaza ko umuntu yahagaze ku mirimo ye, ntago wabyemeza.”

Uyu muyobozi yavuze ko aba beguye ukuyemo uwavuze ko agiye kwiga abandi bose beguye ku giti cyabo, ku buryo utavuga ko hari amakosa runaka bashinjwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bihangane ntakundi

kaka yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

mwaramutseneza, ahubwo abahagaritse gitifu wakarere babaye nka wa muganga wereka iryinyo rirwaye yamara kugutera ikinya Shakira iritarwaye, bikagaragara ko ikibazo ataricyo bakemuye ahubwo ikibazo bagiciye kuruhande. nibarebeneza ikibazo gihari, naho uvuzeko gukora nyaruguru bisaba amaturo nibyo 😀😂😁😀

alias kamanzi yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Gukorera inzego zibanze muri nyaruguru bisaba kuba ufite iyabo n’amaturo uha ba boss.Yoyo ukunda n’abaturage uba uri mumarembera.Umuremurmubareshya nabirenze nawe bizamushyikira.cyakora wenda we ntanguzanyo arimo ntako yarayagwije!ntacyo ariko ntihutiraho,ariko bigenda ntaba akiri Mayor

Ukobizaba yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka