Ngororero: Gutinza imanza byahombeje leta miliyoni 40RWf

Umuryango AJIC urwanya Ruswa n’akarerengane mu karere ka Ngororero ugaragaza ko kutarangiriza imanza ku gihe byahombeje Leta miliyoni zirenga 40.

Gutinda kurangiza imanza bihombya leta
Gutinda kurangiza imanza bihombya leta

Umuhuzabikorwa wa AJIC muri aka karere Habineza Norbert yagaragarije ubuyobozi bw’akarere n’inzego zitandukanye zirimo n’abafite kurangiza imanza mu nshingano ko kutarangiriza imanza ku gihe muri aka karere byateje igihombo.

Yagize ati « leta ihomba amafaranga menshi kubera abahesha b’inkiko batarangiriza imanza ku gihe. Ntihagaragara impamvu zitarangizwa ariko akenshi bavuga ko ari umwe mu baburanyi wanze ko urubanza rurangizwa ».

Imibare igaragazwa n’uyu muryango yerekana ko mu mwaka wa 2016, inkiko z’ibanze za Kabaya na Gatumba zibarizwa muri aka karere zaciye imaza 358 z’imbonezamubano hamwe n’imanza nshinjabyaha 353.

Avuga ko mu rukiko rw’ibanze rwa Kabaya gusa, imanza nshinjabyaha zitarangirijwe igihe zahombeje Leta amafaranga (amande cyangwa izahabu) angana na miliyoni 12.448.555frw, na miliyoni 8.825.000frw z’amagarama y’urubanza.

Kuba imibare y’imanza zaciwe muri izi nkiko zombi ijya kungana, bituma bemeza ko leta yahahombeye atari munsi ya miliyoni 40RWf.

Bigirimana Jean Paul, Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kabaya avuga ko akazi k’urukiko kaba karangiriye mu guca urubanza ariko abahesha b’inkiko bagatinda kubishyira mu bikorwa.

Ati « imanza ziba zamaze gucibwa twanatanze imyanzuro. Abahesha b’inkiko nibo bagombye kureba ikibura ngo imanza zirangizwe ku gihe ».

Uretse guhombya Leta, uku kutarangiza imanza ku gihe binahombya abaturage (ababuranyi) kuko bamara igihe basiragira banatanga amafaranga ku manza zagombye kuba zararangiye.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfrois avuga ko kuba hari abatsindwa bakigomeka ku myanzuro y’urubanza atari impamvu ikwiye gutuma imanza zitinzwa bene ako kageni.

Yemeza ko bagiye gukorana n’inzego zose zibishinzwe kugira ngo imanza zirangizwe uko bikwiye kandi mu gihe nyacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka