Minisitiri Busingye yamaganye ibivugwa na “Human Rights Watch”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yemeza ko abana bajyanwa mu bigo ngororamuco baba bagiye kugororwa aho kubuzwa uburenganzira bwabo.

Minisitiri Busungye aganira n'abana barererwa i Nyabishongo
Minisitiri Busungye aganira n’abana barererwa i Nyabishongo

Minisitiri Busingye Johnston yabitangaje ubwo yasuraga ikigo ngororamuco cya Nyabishongo giherereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende tariki ya 17 Ukwakira 2016.

Ubwo yaganiraga n’urwo rubyiruko yavuze ko abana bajyanwa mu bigo ngororamuco (Transit centers) bataba bagiye gufungwa no kubatoteza.

Ahamya ko abo bana babayeho neza kuko Leta ibakura mu buzima bwo kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura ikabaha uburere bwiza burimo ikinyabupfura n’indangagaciro zibereye umwana w’Umunyarwanda.

Ibi yabivuze agendeye kuri raporo y’umuryango “Humana Rights Watch” yasohotse mu kwezi kwa Nyakanga 2016, yavugaga ko ibigo ngororamuco byashyizweho mu Rwanda ari ibyo kubuza abantu uburenganzira.

Agira ati “Gereza ntabwo ari iy’umwana utarageza imyaka 18, ahubwo twe tugira tuti kuki umwana atahabwa andi mahirwe, agashobora kwigishwa ibyatuma asubizwa mu muryango akarerwa kandi akareka ubuzererezi n’ibiyobyabwenge."

Minisitiri Busingye avuga ko u Rwanda ruramutse rwubahirije ibisabwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu rwatakaza abana barwo.

Agira ati "Ibintu bishobora gutuma igihugu gitakaza bana barwo mu gihe abana bakoresheje ibiyobyabwenge, babaye inzererezi n’abasinzi ntibagororwe kubera ko iyi miryango ivuga ko ari uburenganzira bwa muntu.

Ibyo bita uburenganzira u Rwanda rugomba guhitamo uwo rutega amatwi n’uwo rudatega amatwi.”

Yakomeze abwira abana bagororerwa i Nyabishongo ko bafite agaciro ku gihugu. Akaba ariyo mpamvu bazanywe kugororwa kugira ngo bashobore kuzagira imibereho myiza.

Mu kigo cya Nyabishongo habarirwamo abana 34 bafatiwe mu buzererezi no kunywa ibiyobyabwenge kandi bakabyemera.

Musa Fiston, umwe mu bahagororerwa avuga ko bamusanze mu muhanda anywa urumogi bahita bamwuriza imodoka ya Polisi. Ahamya ko ubu abayeho neza kuko yakize kuba imbata y’urumogi.

Minisitiri Busingye asaba buri munyarwanda kugira uruhare mu burere bw’Umwana aho kureka akajya mu muhanda. Avuga ko Leta ifite ingamba zo gukumira icyatuma abana bishora mu biyobyabwenge.

Ibigo ngororamuco nka Gikondo, Nyabishongo, Muhanga na Mbazi bihurizwamo urubyiruko rukurwa mu biyobyabwenge, ubujura n’ubuzererezi.

Nyuma yo kwigishwa nibwo bamwe mu bana basubizwa mu miryango. Naho abarengeje imyaka 18 bakoherezwa mu kirwa cya Iwawa kugira ngo bagororwe banigishwe imyuga.

Urubyiruko ibihumbi bitatu nibo bamaze kunyuzwa mu kigo cya Nyabishongo. Muri bo abangana na 1900 bajyanywe Ku kirwa cyanIwawa kwigishwa imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka