Haracyanozwa uburyo ubutabera bw’u Rwanda bwanyura abaturage

Urwego rw’ubutabera rutangaza ko ubutabera bwishimiwe na bose bugeze kuri 75.75%, muri uyu mwaka, ruvuye kuri 69.9% muri 2012, ariko rugateganya kugera kuri 80% mu 2020.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'Ubutabera, Kalihangabo Isabelle.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubutabera, Kalihangabo Isabelle.

Byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ubwo hamurikwaga ibyagezweho n’urwego rw’ubutabera. Yavuze ko mu mwaka wa 2017/2018 hateganywa ko umwaka uzarangira ubutabera bwishimirwa na bose rugeze 78%.

Urwego rw’ubutabera kandi rugaragaza ko kugeza mu mpera za Gashyantare 2017, rwafashije kugaruza Miliyoni 879Frw muri Miliyari 2,1Frw z’amafaranga yanyerejwe. Ibyo byashobotse kubera gukorana n’izindi nzego kugira ngo abagomba kwishyura bishyure, nk’uko umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisitere y’Ubutabera Kalihangabo Isabelle yabivuze.

Ati “Twatangiye gukorana n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, ibigo bitanga amasoko n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, umuntu urimo umwenda iyo agiye kuhasaba serivisi bamusaba kubanza kwishyura kandi birimo biratanga umusaruro.”

Kuva mu 2011 u Rwanda rumaze kohereza inyandiko 535 zifata abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihishe mu bihugu by’Amerika, Uganda, Tanzania, Canada, Norvege, Denmark na DRC. Gusa kugeza ubu abamaze kugezwa mu Rwanda ni 14.

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rugaragaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2017 hari hamaze kubikwa inyandiko z’imanza za Gacaca zigera kuri 14,462,653 mu gihe hagombaga kubikwa izigera kuri miliyoni 60.

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda ruvuga ko zimwe mu ntego rufite zigenda zigerwaho ariko hari imbogamizi y’ingengo y’imari idahagije ituma bimwe mu bikorwa bitagerwaho ku gihe.

U Rwanda rwifuzaga kuba ruri mu bihugu icumi bya mbere ku isi birwanya ruswa ariko ku rutonde rwakozwe na Transparency International 2015 rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 54 ku isi mu bihugu birwanya ruswa.

Ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma Botswana na Cape Verde, naho mu karere ruherereyemo ruza ku mwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka