Malawi: Murekezi ukekwaho Jenoside afite ibyangombwa bidahuje amazina

Minisitiri w’Umutekano muri Malawi, Grace Chiumia yafashe icyemezo cyo kwikurikiranira iby’umunyemari w’Umunyarwanda, Vincent Murekezi, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murekezi Vencent afite pasiporo ebyiri zidahuje amazina
Murekezi Vencent afite pasiporo ebyiri zidahuje amazina

Minisitiri Chiumia yabwiye Nyasa TV, imwe mu mateleviziyo yo muri Malawi, ko Murekezi afite ibyangombwa bya Malawi, kuri wa 23 Ugushyingo 2016.

Birakekwa ko uyu munyemali ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaba akingiwe ikibaba n’inzego z’abinjira n’abasohoka za Malawi.

Minisitiri Chiumia yagize ati “Ni umwe mu bacuruzi bakomeye muri Malawi. Afite pasiporo ya Malawi aho yiyita Banda.
Muzi nk’umuntu wahiriwe n’ubucuruzi muri Malawi ariko nta makuru dufite ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.”

Murekezi yakunze kumvikana cyane mu bitangazamakuru bya Malawi nyuma yo kubona ibyangombwa bya Malawi.

Pasiporo ye y’Inyarwanda (PC939663) igaragaza ko yavukiye i Ngoma muri Huye.
Aya makuru kandi ahura n’ari ku rutonde u Rwanda rwasohoye rw’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyasa TV igaragaza ko muri pasiporo ya Malawi (MA07817), Murekezi yiyita Umunyamalawi ufite inkomoka i Mbeya muri Tanzaniya, ariko ngo akaba afite indi pasiporo yigaragazamo nka Vincent Murekezi ukomoka i Kigali.

Impirimbanyi z’Uburenganzira bwa Muntu muri Malawi, zisaba Leta y’icyo gihugu gukorana bya bugufi n’u Rwanda ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga (International Community).
Ibi bikaba mu iperereza kuri Vincent Murekezi kugira ngo hagenzurwe neza ayo makuru amuvugwaho.

Minisitiri Chiumia muri icyo kiganiro yavuze ko yategetse inzego z’abanjira n’abasohoka muri Malawi kumugezaho amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bwa Vincent Murekezi.

Yavuze kandi ko ibya Murekezi abifata nk’ibimureba by’umwihariko.
Ati “Dosiye ye nzayigana ubushishozi njyewe ubwanjye, menye byimbitse inkomanye y’ibimuvugwaho.”

Urwego rushinzwe Abinjirwa n’Abasohoka muri Malawi rwemeje ko Murekezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, afite koko pasiporo ya Malawi ifite No MA606888.

Naho icyo itangazamakuru ryise pasiporo ye ngo cyari urupapuro rw’inzira (Laissez-passer) rufite No MA078171 yahawe muri 2011.

Vincent Murekezi aba muri Malawi kuva muri 2003.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka