Kutarangiriza igihe urubanza ngo ni ukubangamira uburenganzira bwa muntu

Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ivuga ko iyo urubanza rwaciwe ntihabeho irangizarubanza ku gihe biba bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Nirere Madeleine, umuyobozi wa NCHR
Nirere Madeleine, umuyobozi wa NCHR

Byavugiwe mu gikorwa cyo gutangiza amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abahesha b’inkiko b’umwuga 105,cyateguwe na NCHR, kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama 2017.

Umuyobozi wa NCHR, Nirere Madeleine avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko ibyo abahesha b’inkiko bakora ngo bifite aho bihurira n’uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Aya mahugurwa ari muri gahunda za Komisiyo kuko abahesha b’inkiko bafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu butabera.

Iyo urubanza ruciwe ntirurangizwe ntabwo ubutabera buba bwuzuye, bityo uburenganzira bw’uwatsinze n’uwatsinzwe bukabangamirwa.”

Akomeza avuga ko urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ari urwego rugira uruhare runini mu kubaka Leta igendera ku mategeko, kuko ibyo bakora bikozwe neza bigira uruhare mu miyoborere myiza.

Abahesha b'inkiko b'umwuga ngo bagomba gukora akazi kabo neza bubahiriza uburenganzira bwa muntu
Abahesha b’inkiko b’umwuga ngo bagomba gukora akazi kabo neza bubahiriza uburenganzira bwa muntu

Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda, Me Habimana Vedaste avuga ko kurangiza imanza ari umurimo ukomeye ariko ugomba gukorwa kuko ujyanye no kubahiriza uburenga nzira bwa muntu.

Agira ati “Umuntu ajya kwiyambaza inkiko ari uko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.

Icyemezo cy’urukiko rero kiba kigomba gushyirwa mu bikorwa n’ubwo akenshi bisaba agahato kugira ngo uwarenganyijwe arenganurwe, ari na cyo kigaragaza ko uburenganzira bwa muntu ari ikintu gikomeye.”

Yongeraho ko nubwo abahesha b’inkiko ari abanyamategeko haba hari ibyo bagomba kongererwamo ubumenyi.

Ati “Kwiyambaza NCHR si uko abahesha b’inkiko batazi amategeko ahubwo ni uko baba bakeneye kugira ibindi basobanukirwa kurushaho ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, bityo imyumvire yabo izamuke.”

NCHR yibukije abahesha b’inkiko bimwe mu byo bagomba kubahiriza mu gihe cyo kurangiza imanza, hagamijwe ko bakora akazi kabo neza bubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza gutanga aya mahugurwa.

Etienne Steven yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Nibyo nimfu zaburimusi niho zituruka bwabutabera bwihuse bavuze burihe?

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka