Ku myaka 50 ntazaterwa ipfunwe no kunyonga igare ajya kunga abaturage

Josette Mukambabazi umwunzi wo mu murenge wa Mbazi muri Huye ahamya ko igare yahawe rizamufasha gukora siporo ari nako atunganya imirimo ashinzwe.

Mukambabazi ubwo yamaraga guhabwa igare
Mukambabazi ubwo yamaraga guhabwa igare

Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yahawe iryo gare kimwe n’abandi bunzi bo mu Karere ka Huye, tariki ya 05 Gicurasi 2017.

Mukambabazi avuga ko hari hashize igihe atanyonga igare ariko ngo azongera yiyibutse kurinyonga bityo rijye rinamufasha kujya kunga abaturage atagenze n’amaguru cyangwa ngo atange amafaranga ya moto.

Agira ati “Nturiye sitade y’i Mbazi. Nzajya mfata igare ryanjye nzenguruke muri sitade bingana n’imbaraga zanjye.”

Musabimana Charlotte umwunzi wo mu Murenge wa Rusatira, uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko nubwo atazi kunyonga igare, iryo yahawe aziga kurinyonga bityo ajye kunga abaturage yihuse kandi nta yandi mafaranga y’urugendo atanze.

Agira ati “Nturuka ahitwa i Gafumba. Kugera kuri kaburimbo natangaga 1000RWf, hanyuma ngatanga n’andi 300RWf kugira ngo ngere ku murenge. Urebye ku kwezi nikoraga ku mufuka ibihumbi 10 na 400RWf kuko buri cyumweru natangaga 2600RWf.”

Amagare yahawe abunzi bo mu Karere ka Huye ni ayo bemerewe ba Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Yayemereye abunzi bose bo mu gihugu.

Abunzi bo mu Karere ka Huye bavuga ko batayafata nk’igihembo kuko ngo n’ubundi biyemeje gukorera ubushake ku bw’icyizere bagiriwe n’abaturage; nkuko Juma Hategekimana, umwe muri abo bunzi abisobanura.

Agira ati “Mu by’ukuri igihembo gikomeye ni ukumenya ko uri gukorana n’abandi mu kubaka igihugu. Wabishyira no mu rwego rw’Imana, igihembo kiri ku Mana.”

Kuri we, aya magare ngo ni ikimenyetso ko Perezida wa Repubulika azirikana umusanzu batanga mu kubaka u Rwanda.

Ati “Iyo ufite umubyeyi ugukunda akaguha inshingano akanakwereka ko akwitayeho, nawe ukora uko ushoboye nk’umwana kugira ngo arusheho kugukunda. Twakongera kumushima, kuko imvugo ye ni yo ngiro.”

Abunzi b'i Huye bahawe amagare 175
Abunzi b’i Huye bahawe amagare 175

Muri rusange mu Karere ka Huye hatanzwe amagare 175 yagenewe abunzi bo ku rwego rw’imirenge n’abunzi bakuriye abandi ku rwego rw’utugari.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 ubwo bizihizaga Isabukuru y’imyaka 10 urwego rw’abunzi rugiyeho, ni bwo Perezida Kagame yemereye abunzi terefoni ngendanwa. Bazishyikirijwe mu muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka