Itinda rya serivise zitangwa na ba Noteri ryavugutiwe umuti

Henshi na henshi mu Rwanda abantu bakenera serivise z’abanoteri, bakundaga kwinubira ko zikunze gutinda, bitewe cyane cyane n’umubare munini w’abazikeneraga udahwanye n’umubare w’abazitanga.

Bwa mbere mu Rwanda harahiye ba noteri bigenga bazafasha abasanzwe gutanga servisi nziza kandi zihuse
Bwa mbere mu Rwanda harahiye ba noteri bigenga bazafasha abasanzwe gutanga servisi nziza kandi zihuse

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari igihe uko gutinda kubona Noteri, byabahombyaga amahirwe atandukanye yari bubagirire akamaro mu buzima bwabo

Hitimana Jean Marie yagize ati” Njye nagiye gushaka noteri nshaka ko anotifiya dipolome ndetse na bilote zanjye kugira ngo nzohereze aho bari bampaye buruse, birinda bigera ku munsi wa nyuma ntaramubona, mpomba buruse ntyo.”

Undi na we avuga ko yahombye isoko ry’asaga Miliyoni 20 kubera kubura ibyangombwa yari yasabwe bigomba kugaragaraho umukono wa Noteri ariko akamubura.

Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yakiriye bwa mbere indahiro za ba noteri bigenga ngo bakazafasha abasanzwe kwihutisha serivisi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Mata 2018, aho harahiye muri rusange ba noteri 84 batimo 77 bigenga, iyi ngo ikaba ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye kuko ubusanzwe akazi kose ka ba noteri kakorwaga n’aba Leta kandi baba bafite n’indi mirimo.

Minisitiri Busingye yavuze ko icyo ari icyemezo Leta yafashe hagamijwe ko abaturage babona servisi za noteri batavunitse.

Yagize ati “Ni uburyo Leta yashyizeho hakurikijwe itegeko rigenga umurimo wa noteri, abigenga bagahabwa ubwo burenganzira. Bigamije guteza imbere imirimo y’abikorera kuko bazabona servisi bakeneye batiriwe bagana inzego za Leta cyangwa batarushye kandi bikihuta”.

Yongeraho ko u Rwanda rwamaze igihe kinini rufite noteri umwe washakwaga n’abatuye igihugu cyose bikababangamira, ariko ngo bagiye biyongera buhorobuhoro ku buryo ubu bamaze kuba 911.

Mbere yo kurahira babanje kuganirizwa ku mirimo mishya bagiye gutangira gukora
Mbere yo kurahira babanje kuganirizwa ku mirimo mishya bagiye gutangira gukora

Uwo mubare ariko na wo ngo ntuhagije kuko abashaka ba noteri na n’ubu bikibagora kubabona ku gihe ngo babahe servisi bifuza nk’uko uyu abivuga.

Ati “Mperutse kujya ku murenge gukoresha ‘notification’ y’impamyabumenyi yanjye nsanga noteri afite abantu benshi ndategereza, bigeze amasaha y’ikiruhuko atubwira ko abataragerwaho bitahira. Bukeye nasubiyeyo ndamubura, birankerereza mpomba n’amatike kubera gusiragira”.

Yongeraho ko kuba haje ba noteri bigenga ari byiza kuko ngo yumva bo bazajya baboneka igihe umuntu abashatse bityo ntihabeho gutakaza igihe.

Umwe mu barahiye wahoze ari noteri wa Leta akaza kubihagarika, Mukayiranga Euphrasie, yemeza ko ubu ari bwo agiye gufasha cyane abazamugana.

Ati “Mbere ngikorera mu murenge nakoraga akazi ka Etat civil ndi na noteri, hakaba ubwo abaturage bazaga mfite akazi kenshi nkabasubizayo, urumva ko ntabaga mbaha servisi nziza. Ubu rero ubwo ari byo byonyine nzaba nkora mbijeje kubakira neza kandi igihe cyose bankenereye”.

Minisitiri Busingye yakira indahiro z'abo banoteri
Minisitiri Busingye yakira indahiro z’abo banoteri

Abanoteri bigenga kugira ngo bemererwe gukora iyo mirimo ngo bagomba kuba ari abanyamategeko, kandi bakabisaba Minisiteri y’Ubutabera binyuze mu nyandiko.

Ngo bagomba kugaragaza aho bakorera hazwi n’amategeko kugira ngo abaturage babakeneye bajye bababona bitabaruhije.

Ikindi ngo ibiciro bya servisi zizatangwa na ba noteri bigenga birahari byagenwe n’itegeko, igisigaye ngo kikaba ari ukubimenyesha abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nice story

Thx

Fanny yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka