Itegeko ryo gukuramo inda ngo rigora abo rireba

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu mu Biyaga bigari (GLIHD) bwerekanye ko ibisabwa uwifuza gukuramo inda biruhanya bigatuma igihe cyemewe kirenga.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ibiganiro bya GLIHD
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ibiganiro bya GLIHD

Byavugiwe mu kiganiro GLIHD yagiranye n’abanyamakuru, aho bavugaga kuri bimwe mu byavuye muri ubwo bushakashatsi, tariki ya 30 Ukuboza 2016.

Itegeko rivuga ko uwemerewe gukuramo inda ari uwafashwe ku ngufu, uwashyingiwe ku gahato n’uwatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi, ariko icyemezo kigatangwa n’urukiko nyuma y’iperereza n’urubanza.

Umuyobozi wa GLIHD, Tom Mulisa avuga ko kenshi iri tegeko ridafasha abo ryakagombye kurengera.

Agira ati “Iyo uwifuza gukuramo inda yabaga yatanze ikirego, urukiko rwagombaga kubanza kuburanisha no guhana uwayimuteye.

Ibi bigatinza urukiko gutanga icyemezo cyo gukuramo ya nda kikazaboneka ari imvutsi ntibibe bigikunze, ni imbogamizi ikomeye.

Turimo gusaba ko mu gitabo cy’amategeko ahana kirimo kuvugururwa, kujya mu rukiko byavanwamo hagakoreshwa ibyo kwa muganga kuko n’ubundi uwahohotewe, rumutuma icyemezo cya muganga cyemeza ko yahohotewe.”

Kugeza ubu nk’uko ubwo bushakashatsi bukomeza bubivuga, abamaze kwemererwa n’amategeko gukuramo inda ni batatu gusa.

Ibi ngo bigaterwa n’uko hari abanga kujya mu manza kandi barahohotewe kuko zitinda kandi zihenda, abandi bagatinya gushyira ahagaragara ibyababayeho bagahitamo gukuramo inda rwihishwa.

Dr Eugène Kanyamanza, umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu ishami ryita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, avuga ko hari igihe ntarengwa cyo gukuramo inda nubwo urukiko rutakigaragaza.

Agira ati “Urukiko rwemerera umuntu gukuramo inda ariko ntiruvuge igihe igomba kuba itarengeje.

MINISANTE ku bufatanye n’izindi nzego yemeje ko igihe ntarengwa cyo gukuramo inda ari ibyumweru 22 (amezi atanu) kuko nyuma yaho utwitwe aba yatangiye kugira ubuzima.”

Yongeraho ko gukuramo inda mu buryo bwemewe bigomba gukorwa n’umuganga wemewe, bigakorerwa guhera ku bitaro by’akarereno ku biri hejuru yabyo.

Ubu bushakashatsi buvuga ko kuva muri 2012 kugeza 2014, inda zakuriwemo kwa muganga ari 2644. Muri zo 97% zikaba zarakuwemo kubera ko zabaga zibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka