Impungenge za Perezida Kagame kuri ICC zabaye impamo

Perezida Paul Kagame yemeza ko kuva Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangira, yabonaga amaherezo yarwo ruzabogama rukajya rucira imanza Abanyafurika gusa.

Perezida Kagame mu kiganiro na Mo Ibrahim
Perezida Kagame mu kiganiro na Mo Ibrahim

Ibyo yatekerezaga ni ko bya genze kuko kugeza ubu abo rumaze kuburanisha hafi ya bose baturuka ku mugabane wa Afurika.

Amakenga ya Perezida Kagame yatumye u Rwanda rudasinya ku masezerano yo gukorana n’uru rukiko ubwo rwatangiraga gukora mu 2002.

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Mo Ibrahim washinze umuryango Mo Ibrahim ugamije gushyira igitutu ku bayobozi ba Afurika kugira ngo buzuze inshingano zabo.

Ni mu kiganiro bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018, mu kiganiro cyavugaga ku mikorere y’inzego za Leta muri Afurika yo mu kinyejana cya 21.

Yagize ati “Kuva rwatangira nakomeje kuvuga ko uru rukiko bizarangira rucira imanza Abanyafurika gusa. Guca imanza ubwabyo si bibi, buri wese agomba kubazwa ibyo akora. Ikibazo kiza mu buryo ibyo bikorwamo, umuntu akibaza niba ubutabera butangwa koko.”

Ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe ayoboye kuri iki gihe, Perezida Kagame yavuze ko kurwanya ruswa bikwiye kwimirizwa imbere muri uyu muryango na Afurika muri rusange abantu bakorera mu mucyo kandi n’abo ruswa igaragayeho bagahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibihugu by’Africa bijye bigira ubucamanza bukora neza, bireke guerre civile bihoramo, ntaho bizahurira na ICC.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

yewe nanjye nabi bonye kare ikibazo nibaza ni kuki abanyafirika bakekwaho ibyaha bagomba kuburanishirizwa kuwundi mu gabane aho batakoreye ibyaha. dufite abategetsi ba banyafirka batunya kuvugira hamwe ndetse ningamba zifatiwe munama bakora hari abagenda bakazitangaho report.iyo abanyafirika bifatiye umunyacyaha bagashaka kumwihanira nabyo biteza ikibazo bo bumva yuko aribo bakwiye guhana gusa

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka