Imena Evode yagejejwe bwa mbere mu rukiko ashinjwa gutonesha

Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2017 Imena Evode yagejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, ashinjwa ibyaha by’itonesha mu kazi yari ashinzwe.

Imena Evode wari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro areganwa n’abagabo babiri bakoranaga muri iyi minisiteri.

Barimo Kayumba Francis wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na Kagabo Jacques wari ushinzwe Ishami rya Tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri uru rubanza rw’ifungwa n’irekurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha buri kugaragaza uburyo aba bagabo bashinjwa icyaha cyo gutonesha, bagiye bagikora ahantu hatandukanye mu gihugu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje amateka y’itoneshwa aba bagabo baregwa

Ubushinjacyaha bugaragaza imvano y’iki kibazo bwavuze ko Kagabo Jacques yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo akabona ubutaka bushobora gucukurwamo amabuye y’agaciro akabomenyesha ubuyobozi bushinzwe icukurwa ry’amabuye y’agaciro muri MINERENA.

Nyuma yo kubimenyesha ubuyobozi bwa MINIRENA, ngo Kagabo yabwiye umugore we n’uwa Kayumba Francis bakorana ngo bakore kampani yo gucukura amabuye, izahabwe isoko ryo gucukura kuri ubwo butaka yabonye.

Abo bagore ngo baje gushinga iyo kampani bayita JDJ Ltd, Kayumba nk’umuntu wari ukuriye komite yemeza iby’itangwa ry’amasoko muri MINERINA yemeza bagenzi be ko iyo kampani irikwiye, ubundi Evode Imena asinya iteka riyemerera gukora, abizi neza ko ari kampani y’abagore b’abagabo bakorana.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko nyuma yo gutanga iryo soko, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) yandikiye Evode amumenyesha ko iyo kampani yahawe isoko mu buryo budakurikije amategeko, ariko akabyirengagiza.

Ubushinjacyaha bwanagaragarije urukiko ko iyi kampani yiswe JDJ Ltd itari igamije ubucukuzi nk’uko babyise, ngo kuko nyuma yo guhabwa iryo soko abo bagore bahise bayigurisha muri kampani yindi yitwa KNM Ltd ku madolari ibihumbi 20 barayagabana.

Evode yahakanye ibyo aregwa asaba kurekurwa

Evode Imena yiregura yagaragarije urukiko ko Kayumba na Kagabo batigeze baba abakozi ba MINIRENA nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje, avuga ko bari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo Kamere RNRA.

Yanahakanye kandi ko atigeze amenya abo bagore b’abo bagabo, ashingiye ko MINIRENA ifite abakozi 40 RNRA ikagira abasaga 400, ngo ntibyashoboka ko yamenya umugore wa buri mugabo.

Yanahakanye ko nta buriganya yagize mu gusinya isoko ryahawe kampani ya JDJ Ltd, ngo kuko ibyo kuyiha ibyangombwa biyemerera isoko byigiwe muri RNRA, ikigo cyari gishamikiye kuri MINIRENA bikabona kuzanwa muri MINIRENA.

Yakomeje avuga ko bigejejwe muri MINIRENA na bwo byabanje kwigwaho n’abashinzwe ubucukuzi, bamaze kubyemeza abona kubisinya, akavuga ko nta buriganya yabigizemo.

Nyuma yo kugaragaza ko ibyo akurikiranyweho nta shingiro bifite yasabye urukiko kumugira umwere akarekurwa agataha, anarwizeza ko adashobora gutoroka ubutabera.

Yabwiye urukiko Ati ” Ntabwo nshobora kwihisha ubutabera. kuri CID bampamagara ni jye wijyanye. Ubwa mbere hari saa kumi n’ebyiri, ubwa kabiri hari saa sita z’ijoro. Mfite aho ntuye hazwi, mfite umugore, mfite n’ uruhinja rw’ukwezi n’igice mwanyemerera nkajya kururera. ”

Iburanisha rikomeje na bagenzi be bisobanura, turabagezaho umunsi urukiko ruza kugena wo kuzasoma imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo barimo kuburana uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amategeko akurikizwe niba icyaha kimuhama ahanwe kuko byaba bibabaje umuyobizi nkuyu yarabikoze

gakwaya jules yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka