Imena Evode agizwe umwere

Mu isomwa ry’urubanza Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere,yaregwaga itonesha mu gutanga isoko rya Leta, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

Evode waburanaga ari hanze agizwe umwere
Evode waburanaga ari hanze agizwe umwere

Mu isomwa ry’urubanza Evode Imena ntiyigeze agaragara imbere y’urukiko usibye umwunganizi we Me Kamanzi Cyuma wari waje kumwumvira imyanzuro y’urubanza hamwe n’abo mu muryango we.

Ku birego yari ukurikiranweho n’ubutabera birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha byakekwaga ko yakoze ubwo yari akiri mu mwanya w’ubuyobozi.

Urukiko rwasanze kudatanga uruhushya rw’ubucukuzi kuri Kompanyi Nyaruguru Mining Ltd hirengagijwe icyemezo cy’akanama nta rwango rwari rubirimo cyangwa itonesha kuko byari mu nshingano ze.

Urukiko rwemeje ko Evode Imena agirwa umwere nyuma yo kwanzura ko ibyaha bitamuhama bitewe n’uko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya bidafite ishingiro.

Umucamanza wasomye icyo cyemezo cy’urukiko yasobanuye ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso bimuhamya ibyaha bwamushinjaga.

Hagendewe ku bivugwa n’abahanga mu ishakishwa ry’ibimenyetso urukiko rwavuze ko gushidikanya birengera uregwa ndetse ko bidahagije gukeka ko umuntu yakoze icyaha mu gihe hatagaragazwa ibimenyetso simusiga byashingirwaho mu kumuhamya icyaha.

Kubera ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragara mu isomwa ry’urubanza ntibyamenyekanye niba bizajuririra icyemezo cy’urukiko cyagize Evode Imena umwere ku byaha bwari bumukurikiranyeho.

Muri urwo rubanza Evode Imena yasabirwaga n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka irindwi ndetse Kompanyi ya Nyaruguru Mining Ltd ikuririra ku kirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha isaba indishyi zikomoka ku cyaha yari akurikiranweho zingana na Miliyoni zisaga 686 frw.

Umwunganizi wa Imena Evode ari we Me Kamanzi Cyuma n’abo mu muryango wa Imena bagaragaje ko bishimiye icyemezo cy’urukiko ariko birinda kugira icyo batangariza itangazamakuru ryari ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Yeah!The rwandan justice is trustful and independent!Longlife the former young member of cabinet!!

HAFASHIMANA J.de Dieu yanditse ku itariki ya: 8-12-2017  →  Musubize

I am happy for the court ruling and I wish if it’s possible. Evode should be compasated

Karenzi S yanditse ku itariki ya: 8-12-2017  →  Musubize

Evode we, niwowe muyobozi nabonye usura ibirombe ukinjira INDANI.
Imana izagushimire uburyo wateje imbere ubucukuzi bwa Mine mu Rwanda

jojori yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Evode imena imana yakoze kumwigaragariza kko umwanzi agucira akobo imana igucira akanzu imana yarabikoze evode isangire umwana n’umugore

Blino yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Ni byiza kandi ubutabera bwakoze akazi kabwo neza. Igisigaye ahubwo ni ukumwishyura indishyi z’akababaro.

Alias Emar yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Imana ishimwe cyane. Ubutabera bujye bushishoza, umwere ntakarengane.

Eugene yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka