Icyifuzo cy’uko iyezandonke cyaba icyaha kidasaza cyatewe utwatsi

Ubusabe bwa bamwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, basaba ko icyaha cy’iyezandonke cyashyirwa mu byaha bidasaza bwanze kwemerwa.

Bamwe mu bagize inteko Ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'abadepite
Bamwe mu bagize inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite

Ubwo busabe bwatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yari imbere y’inteko ishinga amategeko.

Yayigezagaho ibijyanye n’umushinga w’itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke (Money laundering) no gutera inkunga iterabwoba ryo muri 2008 ririmo kuvugururwa.

Manirarora Annoncée, Umudepite mu Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagaragaje impungenge atewe no kuba icyaha cy’iyezandonke kitari mu byaha bidasaza kimwe n’ icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta cyongerewe mu mategeko ahana y’u Rwanda arimo kuvugururwa.

Yagize ati “Ushishoje neza wakabonye ko icyaha cy’iyezandonke gikwiye kuba icyaha kidasaza kuko gifitanye isano na ruswa kandi ruswa ifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.

“Nkaba natekerezaga ko mu gihe cyo gusuzuma uyu mushinga harebwa ibyaha n’ibihano iki cyaha cyakagombye kuba icyaha kidasaza kuko harimo amayeri menshi ashobora no kuzavumburwa bitinze. Mu gihe cyo gusuzuma uyu mushinga mu buryo bwimbitse bizarebweho neza.”

Uwizeyimana ufite mu nshingano ze ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko yavuze ko bidakwiye ko u Rwanda rugwa mu mutego wo kugena ko ibyaha hafi ya byose bidasaza.

Ati “Ubu ngubu tugomba kuzitondera uyu mutego wo kuvuga ngo ibyaha bidasaza kuko dushobora kuzisanga buri wese avuze ikimubabaje ko cyaba icyaha kidasaza.

“Ubu ngubu umuntu araza akakubwira ati ihohoterwa ni icyaha kidasaza undi nawe akaza akakubwira ati iterabwoba, iterabwoba ni ikintu kugeza ubu kitagira igisobanuro ku rwego mpuzamahanga kuko abarikora usanga bavuga ko rifite impamvu zumvikana’’.

Uwizeyimana yasobanuye ko icyakozwe mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, hagaragajwe ko mu gihe cyose uwakoze icyaha atarakurikiranwa, nta wavuga ko icyo cyaha cyashaje.

Avuga ko kuba umuntu mbere yarakoraga icyaha akigendera hashira imyaka runaka akazongera akugaruka atagikurikiranywe bitazongera kubaho mu mategeko ahana arimo kuvuguruwa ko ahubwo azajya akuriranjwa igihe cyose abonekeye.

Itegeko rigena ko iyezandonke ari umutungo ukomoka ku kintu cyose amategeko ateganyije nk’icyaha.

Urugero rw’iyezandonke ni nko gukomora umutungo ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Aho bimenyekaniye uwo mutungo ugomba gufatwa n’ukekwaho icyo cyaha agakurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo cyabadepite mwinjira muri tekinike y’amategeko cyane kandi ubundi icyo cyahs kidashobora gusaza kuko umuntu akomeza kuba muri etat delictueux itagiea igihe irangirira cyeretse habayeho cessation definitive de cet etat

gapyisi yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka